Umugabo wo Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Mbuye, usanzwe ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto (Umumotari) yafatiwe mu cyuho ari gusambana n'umugore w'undi mugabo arakubitwa bikomeye ajyanwa kwa muganga ndetse yamburwa n'amafaranga arenga ibihumbi 500Frw.
Amakuru atangwa n'abaturage avuga ko uwo mugabo yahamagawe n'umugore yari asanzwe atwara hanyuma mbere yo kumutwara bakabanza kugira ibyo bakora.
Umwe muri aba baturage yagize ati:"Yagiye kwisayidira ahantu, mu rukerera umugabo aza kumufata atumiza n'abandi baramukubita n'ubugabo babumennye ariko yapfuye mu kanya Saa Munani (14h00'), yamaze gupfa, ashobora kuba yaguye ku Bitaro bya Kinazi."
Yakomeje avuga ko umugabo w'umugore basambanaga yamukibise ari kumwe n'abandi yari yazanye avuga ngo amuhe amafaranga yo gusambana bari bumvikanye hanyuma uwo mugabo w'umumotari akamuha ibihumbi 40Frw, ndetse banamwaka n'ibihumbi 400Frw yari afite bavuga ngo ntabwo ayo abahaye yuzuye.
Ntibyaciriye aho kuko yakomeje gusabwa andi mafaranga maze atumaho n'umugore we amuzanira andi ibihumbi 100Frw, hanyuma moto ye ntabwo yari yujuje ibyangombwa Polisi yaje irayitwara mu gihe we yahise ajyanwa kwa muganga ari naho yaguye.
Umugore w'umugabo wakubiswe avuga ko ibyakorewe umugabo we ari urugomo n'akagambane kuko yahamagawe n'uwo mugore ngo aze amutware bikarangira ari we umukubitishije.
Yagize ati:"Umugabo wanjye yari yajyanye imyumbati I Muhanga, uwo mugore aramuhamagara ngo aze amujyane I Kabgayi, aramubwira ati njywe ndi I Muhanga mfite imyumbati, aho kugira ngo nkukereze hamagara undi agutware, umugore aramubwira ati aho kugira ngo ntege undi ndagutegereza, yaje muri urwo rugo agiye kumutwara agezeyo aramubwira ngo agiye kureba aho asiga abana noneho narangiza agaruke babone kugenda."
Yakomeje avuga ko uwo mugore agarutse ngo bagende ari bwo yagarukanye n'abafite imihoro bamubwira ngo nasinyire moto avuga ko ayigurishije undi arabyanga ari nako bamukubita ngo yabateye.
Uyu mugore yongeyeho ko yahise agera aho agatabaza inzego z'ubuyobozi ari nazo zahise zihoaha ayo makimbirane.
Ubuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yemeje aya makuru, avuga uko uwo mugabo wagiye mu rugo rutari urwe yakubiswe akanakomereka ariko ntiyapfuye.
Ati:"Umugabo yagiye mu rugo rw'abandi nyir'urugo amusangayo bararwana. Intandaro yo kurwana kw'abo umwe yakekaga ko amusambanyiriza umugore, muri urwo rugomo habayeho gukubita no gukomeretsa uwo mugabo wari waje mu rugo rutari urwe bikozwe na nyir'urugo."
Yakomeje avuga ko inzego zitandukanye zahageze uwo mugabo ajyanwa ku Bitaro bya Kinazi aravurwa arataha ariko yatanze ikirego ko yakubiswe agakomereka mu gihe n'ukeka ko yasambanyirizwaga umugore na we yatanze ikirego.
Yagize ati:"Case zabo bombi ziri gukurikiranwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB). Gusa, ibivugwa ko uwakubiswe yapfuye ntabwo ari byo n'ibihuha."
CIP Kamanzi yasabye abaturage kwirinda amakimbirane no kwihanira ndetse n'abandi bafite imitekerereze yo gutera ingo z'abandi bakabireka kuko atari byo kandi bihanwa n'amategeko.
Yakomeje avuga ko ibindi hategerezwa icyo iperereza riri gukorwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rizagaragaza.