Mu murenge wa Gashanda w’akarere ka Ngoma haravugwa inkuru y’umukobwa w’imyaka 19 wasambanyijwe n’abasore bane bamusimburanaho. Ibi bakaba babikoze bitwaje imipanga n’inyundo. Ubuyobozi bw’umurenge wa Gashanda bwahamije aya makuru butangaza ko bamwe mu bakekwaho icyaha batawe muri yombi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Mutarama
2026 ni bwo mu mudugudu wa Nyamugali akagari ka Cyerwa, Umurenge wa Gashanda ho mu
karere Ka Ngoma hamenyekanye inkuru y’umukobwa twahaye izina rya
Angelique, abasore bane baraye baviriyeho inda imwe bamusambanya ku ngufu
bamufashe amaguru n’amaboko bakamusimburanaho.
Ibi ngo babikoze bitwaje intwaro
gakondo zirimo inyundo n’imipanga, uyu mukobwa uri mu kigero cy’imyaka
19 ngo ibi byamubayeho avuye aho yari yatumwe n’ababyeyi nk’uko abaturanyi
barimo n’abo mu muryango we babibwiye umunyamakuru.
Umunyamabanga nshingwabikorwa
w’umurenge wa Gashanda Ngenda Mathias yavuze ko aya makuru ari yo atanga
ubutumwa ko abaturage bakwiye gukomeza gufatanya n’ubuyobozi batanga amakuru
nk’aya y’umutekano muke.
Kugeza ubu babiri muri bane bakekwaho
gusambanya uyu mukobwa batawe muri yombi mu gihe abandi batorotse bakomeje
gushakishwa n’inzego z’umutekano.