• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Ingabo z’igihugu cya  Nigeria  zatangaje  ko zashoboye kubohora  abantu 11 bari barashimuswe n’imitwe  yitwaje  Intwaro  mu mezi atatu ashize mu bikorwa  bya gisirikare byakorewe mu bice bitandukanye  by’icyo gihugu.

Nkuko byatangajwe  n’ubuyobozi  bw’igisirikare  muri icyo gihugu  bwavuze ko  mu bantu  barokowe  harimo abagore n’abana  bari bashimutiwe  mu bitero iyo mitwe  yagiye igaba mu midugudu ndetse no mu nzira zisanzwe zinyurwamo n’abantu  benshi  mu majyaruguru y’igihugu ahamaze  igihe  hagaragara ibikorwa by’ubushimusi n’ubujura bwitwaje intwaro

 Igikorwa cyo  kubabohora cyakozwe nyuma  y’iperereza rikomeye  ndetse n’ibitero  by’ingabo  ku birindiro byiyo mitwe ,aho  Ingabo zivuga ko habayeho imirwano ikomeye bituma  bamwe mu bagize iyo  mitwe  bahunga abandi bakicwa mu ihe  abari barashimuswe barokowe ari bazima .

Nkuko bikomeza kuvugwa n’ubuyobozi  bw’ingabo abarokowe bahise  bajyana kwitabwamo kwa muganga  kugira ngo  bitabweho neza kuko  bamwe muribo bari bafite  integer nkeya kubera ingaruka z’igihe kinini bamaze bafungiwe  mu mashyamba bikaba biteganyijwe  ko nyuma yo kwitabwaho bazasubizwa mu miryango  yabo

Iki gikorwa kije mu gihe Nijeriya ikomeje guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano, birimo ibitero by’abajihadiste mu majyaruguru ashyira uburasirazuba, amatsinda y’abajura mu majyaruguru ashyira uburengerazuba, ndetse n’ibikorwa by’iterabwoba mu bindi bice by’igihugu.

Leta ya Nijeriya yavuze ko izakomeza kongera imbaraga mu bikorwa bya gisirikare, no gukorana n’abaturage mu gutanga amakuru y’ingenzi, mu rwego rwo kurwanya ubujura n’ubushimusi no gusubiza amahoro n’umutekano mu gihugu.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments