• Amakuru / MU-RWANDA


Imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yavaga Nyabugogo yerekeza ku Kinamba cy'ahazwi nko kwa Rasta, yagonganye na moto, yari iturutse ku Muyange, mu Karere ka Kicukiro, umukobwa wari utwawe kuri moto ahita ahasiga ubuzima.

Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Mutarama 2026, mu Murenge wa Muhima, mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.

Abaganiriye na BTN TV bavuga ko iyi mpanuka yatewe ni uko umumotari wanyuranyeho nabi atarebye ko imbere ye nta nkomyi ihara hanyuma akoza rotorovizeri kuri iyo modoka yari kunyuraho umukobwa yari atwaye yikubita mu muhanda imodoka ya HOWO ihita imugonga.

Umwe yagize ati:"Njyewe nazamukaga we amanuka ajya ku Kinamba, mbona moto idepashije imodoka umukobwa yari ahetse agwa muri HOWO yazamukaga ijya Sonatube. Mu by'ukuri umumotari ni we uri mu makosa kuko yadepashije nabi akoza rotorovizeri ku modoka umukobwa yari atwaye ahita agwa muri HOWO iramugonga ameneka umutwe ahita apfa."

Bakomeje bavuga ko urebye uko umuhanda ungana n'ingano y'ibinyabiziga biwunyuramo birakwiye ko abahukoresha bajya bingengesera mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Umunyamakuru yagerageje kuvugana n'Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kayigi, ariko inshuro zose yamagawe ntiyashimye kwitaba telefone.

Umurambo wa nyakwigendera wahitanywe n'iyi mpanuka wajyanywe mu buruhukiro bw'i Bitaro bya Kacyiru mu gihe umumotari wakoze impanuka yatawe muri yombi na Polisi.

Impanuka zo mu muhanda ni ikibazo gihangayikishije cyane 

Impanuka zo mu muhanda ni ikibazo gihangayikishije isi yose bitewe n’uko ziri mu biza ku isonga mu guhitana ubuzima bw’abantu benshi ku isi, aho buri mwaka abarenga miliyoni bahitanwa na zo, abandi bagakomereka.

Abasenateri babarizwa muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, ku wa 15 Ukwakira 2025, ubwo batangiraga ibikorwa byo kugenzura uko ingamba zafashwe zo kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda zishyirwa mu bikorwa hirya no hino mu gihugu, basanze mu Karere ka Musanze harabaye impanuka zirenga 118 mu gihe cy'amezi abiri gusa.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, aherutse gutangaza ko mu mezi icyenda ya 2025, hamaze kubaho impanuka 719 zabonetsemo impfu z’abantu.

Muri rusange mu 2021 habayeho impanuka 621 zabonetsemo impfu z’abantu, mu 2022 zigera kuri 676, mu 2023 zigera kuri 761, mu 2024 ziba 751 mu gihe mu mezi icyenda ya 2025 zimaze kugera kuri 719.

Ntabwo Minisitiri Dr. Jimmy Gasore yigeze atangaza imibare y’abantu baguye muri izo mpanuka. Gusa, agaragaza ko ibikunze gutera impanuka ari uko usanga ari imyitwarire y’abashoferi, abatitabira gukoresha uburyo bw’ubugenzuzi bw’ibinyabiziga.

Imibare itangazwa n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, igaragaza ko mu Rwanda haba impanuka zibarirwa hagati ya 13 na 15 ku munsi.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments