Abaturage bo mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Ruhango, bavuga ko bababajwe bikomeye n'urupfu rw'umuturanyi wabo Muragijimana Innocent, wishwe n'umugabo mugenzi we amuteye icyuma amuziza ko yabonaga umusaruro mwinshi kumurusha mu bikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bakoraga.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kabeza, mu Kagari ka Buhoro mu Murenge wa Ruhango, mu Karere Ruhango, mu Ntara y'Amajyepfo, ku wa 27 Mutarama 2026.
Abaturage bavuga ko nyakwigendera Muragijimana yakoranaga n'umugabo wamwishe muri Kompanyi icukura amabuye y'agaciro mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango.
Intandaro yo kumwica ni uko ngo nyakwigendera Muragijimana yacukuye amabuye y'agaciro akabona umusaruro mwinshi cyane kumurusha, maze afata icyuma akimukubita mu mutwe yikubita hasi araraba ajyanywe kwa muganga ahita apfa.
Umugore wa Muragijimana aganira n'umunyamakuru wa BTN TV, yagize ati:" Umugabo wanjye yaguye I Kabgayi, ariko mbere atarapafa umugabo wanjye namusanze kwa muganga arabwira ngo bari banyishe, twaramucyuye amaze kugera mu rugo akomeza kurwara ku wa Mbere mujyana kwa muganga I Kabgayi jya kubasaba ubufasha ngo bamucishe mu cyuma, turataha bukeye araremba cyane tumusubiza kwa muganga, igisubizo gisohoka kivuga ngo yaviriyemo imbere nyuma ni bwo yahise apfa."
Yakomeje avuga ko ubwo umugabo we yaterwaga icyuma yari kumwe n'abandi bantu babiri na we wa gatatu ariko bikaba bitumvikana ukuntu batamutabaye kugeza apfuye.
Abo mu muryango wa Muragijimana bavuga ko uwishe nyakwigendera Muragijimana akidegebya, bagashyira mu majwi Kompanyi icukura amabuye y'agaciro imukingira ikibaba.
Ku rundi ruhande ariko abandi baturage bavuga ko nyakwigendera yategewe mu nzira agakubitwa mu buryo budasobanutse n'uwitwa Shumbusho, ubwo yari avuye kureba umupira bikaba intandaro y'urwo rupfu.
Gusa, hari amakuru avuga ko nyakwigendera Muragijimana Innocent yaba yarakubitswe ubwo ngo yafatirwaga mu cyuho ari gusambanya umugore utari uwe.
Abaturage bavuga ko ibyo kuvuga ko nyakwigendera Muragijimana yakubiswe ashinjwa gusambanya umugore w'abandi ari ukuyobya uburari ko ngo ahubwo yahowe kuba yarabonaga umusaruro mwinshi kurusha mugenzi we mu bikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bakoraga.
Aba baturage basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hazamenyekane ukuri ku cyateye urupfu rwa nyakwigendera kandi n'ababigizemo uruhare bakabiryozwa.
Umugore wa Muragijimana avuga ko umugabo ari we wahahiraga urugo kuko nta n'umurima wo guhinga afite akaba yibaza icyo azatungisha abana batanu yamusigiye.
Umunyamakuru yagerageje kuvugana n'ubuyobozi bw'Akarere ka Ruhango kuri iki kibazo ariko inshuro zoze yagerageje ntabwo bwashimye gufata telefone.
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza y'umwaka wa 2024/2025 yagaragaje ko ibyaha byiganje muri sosiyete nyarwanda birangajwe imbere n’ubujura, mu gihe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake kiza ku mwanya wa kabiri.
Iki cyaha giteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho riteganya ko umuntu, ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka 1 n’ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 FRW.
Mu gihe icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Ugihamijwe n'urukiko, ahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.