• Amakuru / MU-RWANDA


Mu Karere ka Gasabo, mu Gakiriro ka Gisozi, inkongi y'umuriro yibasiye kontineri y'umugabo witwa Twagirayezu Gilbert, ibyari biyirimo byose birashya birakongoka.

Iyi nkongi yabereye mu Mudugudu wa Kagara, mu Kagari ka Musezero, mu Murenge wa Gisozi, mu Karere ka Gasabo, mu mu Mujyi wa Kigali, ku wa Kane, tariki ya 29 Mutarama 2026.

Abaturage baganiriye n'umunyamakuru wa BTN TV bavuga ko iyi nkongi iteye urujijo kuko kontineri yafashwe n'inkongi y'umuriro nta muriro w'amashanyarazi wayibagamo.

Umwe yagize ati:"Kugeza n'ubu ntituramenya icyateye iyi nkongi kuko nta muriro uba muri iyi kontineri. Twabonye hashya natwe biraducanga, kuko nta n'umuntu wari uyirimo. Kontineri yarimo matera, intebe n'ibindi..."

Aba baturage bakomeza bavuga ko wagira ngo ni amadayimoni yahateye kuko muri iyo kontineri yafashwe n'inkongi y'umuriro nta na gaz yari irimo. 

Umwe ati:"Kuki mu Gakinjiro hahora hashya? Hano hari umudayimoni wa danger (ukaze), ni umurozi uhari, buri munsi wumva ngo mu Gakinjiro hahiye hahiye kuki ahandi hadashya?"

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yemeje aya makuru, avuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.

Yagize ati:"Nibyo, inkongi yafashe kontineri yabikwagamo ibicuruzwa birimo matera n'intebe, inkongi yaturutse mu cyumba cyarimo matera, abaturage bagerageza kuzimya ariko n'Ishami rya Polisi rishizwe kuzimya inkongi ryatabaye rirabafasha kontineri irazimywa itarakongeza ibindi bicuruzwa byari byegeranye nayo."

Gahonzire yakomeje avuga ko icyateye iyi  nkongi y'umuriro kitaramenyekana kuko kontineri yafashwe n'inkongi itabagamo umuriro w'amashanyarazi, yongeraho ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane nyir'izina icyateye iyi nkongi.

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), igaragaza impungenge z’uko hari inyubako nyinshi zagiye zifatwa n’inkongi ariko ugasanga nta bwishingizi zifite.

Imibare ya MINEMA igaragaza ko mu 2023, inyubako 228 zibasiwe n’inkongi z’umuriro.

Guhera muri Mutarama kugeza mu Ukwakira muri uwo mwaka, mu Mujyi wa Kigali ni ho hibasiwe cyane kubera ko inkongi zabaye muri ayo mezi 10 zihariye 64% by’izabaye mu gihugu hose.

Intara y’Iburasirazuba ni yo yaje ku mwanya wa kabiri mu kugira umubare munini w’inkongi ku kigereranyo cya 17%, mu Majyepfo hagaragara umubare muto w’inkongi ku kigereranyo cya 4,4%.

Mu kwezi kwa Kanama 2023 ugereranyije n’andi mezi, ni ho hagaragaye umubare munini w’impanuka zaturutse ku nkongi z’umuriro zingana na 46 mu gihe ahagaragaye inkongi nke hari muri Werurwe, ahagaragaye 12.

Hagati ya Kamena na Kanama 2024 izindi nyubako 87 zibasiwe n’inkongi, abenshi muri ba nyirazo batazifitiye ubwishingizi.

Ibi byatumye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Imiturire (RHA), gikora ubugenzuzi bugamije kumenya uko inyubako hirya no hino mu gihugu zishingiwe.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments