Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko yahagaritse ibikorwa bya Mobicash Rwanda Ltd mu mezi atatu, icyemezo cyatangiye gukurikizwa ku wa 23 Mutarama 2026.
Mu itangazo BNR yashyize kuri X ku wa 29 Mutarama
2026, yatangaje ko Mobicash Rwanda Ltd yahagaritswe ihowe ibibazo byo
kutubahiriza amabwiriza isabwa byakunze guhora byisubiramo.
BNR yakomeje ati “Muri iki gihe ihagaritswe ntabwo
Mobicash Rwanda Ltd yemerewe gutanga serivisi zo kwishyurana cyangwa kwakira
amafaranga y’abakiliya.”
BNR yavuze ko abakiliya ba Mobicash Rwanda Ltd
bazakomeza kugira uruhare ku mafaranga yabo nko kubikuza n’ibindi.
Yavuze ko ibi bizakomeza gukorwa ariko ku bugenzuzi
bwayo hagamijwe kurinda abakiliya no guhererekanya amafaranga binyuze mu mucyo.
BNR yakanguriye abakiliya bayo kwisunga ibindi bigo
bitanga serivisi zo kwishyurana byemewe, igaragaza ko izi ngamba ziri mu
murongo wayo wo guharanira ko imirimo yo guhererekanya amafaranga mu Rwanda
ikorwa mu buryo bwizewe, bunoze ndetse burindiwe umutekano.
Ikoranabuhanga rya Mobicash ryavumbuwe mu 2007.
Mobicash ikora ibijyanye no kubika no kohereza amafaranga mu buryo
bw’ikorabuhanga.