Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 burwanya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko abantu barenga 200 bapfiriye mu mpanuka y’inkangu yabereye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cya Rubaya, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ibi byago byabaye ku wa 28 Mutarama 2026, nk’uko byemejwe na
Lumumba Kambere Muyisa, Umuvugizi wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru
washyizweho na AFC/M23, mu kiganiro yahaye Ibiro Ntaramakuru Reuters.
Muyisa
yavuze ko abapfuye barimo abacukuzi b’amabuye y’agaciro, abagore bacururiza
hafi y’ibirombe ndetse n’abana, ashimangira ko hari bamwe batatabariwe ku gihe, bigatuma bahasiga
ubuzima, mu gihe abandi bakomerekejwe bikomeye.
Yongeyeho
ko abantu bagera kuri 20 bakomeretse bikabije bari gukurikiranwa n’abaganga mu
bigo nderabuzima bitandukanye byo muri ako gace.
Uyu
muyobozi yasobanuye ko imvura nyinshi imaze igihe igwa muri Rubaya yatumye
ubutaka bworoha cyane, bituma ibyago by’inkangu
byiyongera, cyane cyane mu bice bikorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
AFC/M23
igenzura agace ka Rubaya kuva mu ntangiriro za Gicurasi 2024. Aka gace gafatwa
nk’ingenzi cyane muri Teritwari ya Masisi, kuko kari mu bifite ibirombe bikize
kuri coltan, aho bivugwa ko bibarirwa hafi ya 15% by’umusaruro w’ayo mabuye ku
rwego rw’Isi.