Umugore witwa Nyiranzabamwita Phelomène wo mu Karere ka Nyamasheke w’imyaka 59 y'amavuko wishwe mu buryo bw’ubugome, yasanzwe mu muferege w’umuhanda yatewe ibyuma, amaso arakurwamo, yaciwe amabere ndetse anajombwa igiti mu gitsina.
Ibi byabaye ku wa 01 Gashyantare 2026, mu Mudugudu wa Gahondo, mu Kagari Mpumbu, mu Murenge wa Bushekeri, mu Karere ka Nyamasheke, mu Ntara y'Iburengerazuba,
Umurambo wa nyakwigendera wabonwe n'abaturage mu saha ya Saa Tanu z'ijoro (23h00') mu isantere y’i Kigali, ahazwi nko kwa Sebujangwe, bahita babimenyesha ubuyobozi.
Umwe mu bana batanu (5) ba Nyiranzabamwita yavuze ko bakeka ko umugabo wa nyina n'umukobwa wa mukuru we baba bari mu bagize uruhare mu rupfu rwe.
Yakomeje avuga ko umukobwa wa mukuru wa nyina (uwo yari abereye nyina wabo) yari amaze iminsi yigamba ko atazageza tariki ya 15 Gashyantare 2026 atamwishe.
Amakuru avuga ko icyo bapfuye ari icupa ry’inzoga nyakwigendera yaguriwe n’umukwe we, uwo mukobwa akarimushikuza akariha abagabo bari kumwe mu kabari, hanyuma Nyiranzabamwita akabwira nyir’akabari ko iryo cupa aryishyuza n’uwo mukobwa.
Ku rundi ruhande ariko hari amakuru avuga ko uwo mugore na nyina wabo batajyaga imbizi kubera kumutwarira umugabo ndetse akaba yari aherutse kumubwira ko ukwezi kwa kabiri kutazamusiga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri, Harindintwari Jean Paul, yavuze ko bafashe abantu batatu (bakekwaho kuba baragize uruhare mu urupfu rwa nyakwigendera.
Yasabye abaturage gutanga amakuru ku gihe, igihe habonetse ibishobora guhungabanya umutekano, no kwegera ubuyobozi kugira ngo bikemurwe mu nzira y’amahoro.
Umurambo wa Nyiranzabamwita yajyanywe ku Bitaro bya Kibogora kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
Abarimo umugabo wa Nyakwigendera n’uwo mugore yari abereye nyina wabo bari mu bahise batabwa muri yombi n’inzego z’umutekano mu gihe iperereza rigikomeje.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake bakurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikibahama, bazahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.
Like This Post? Related Posts