Mu Karere ka Rutsiro, mu Murenge wa Kigeyo, haravugwa inkuru ibabaje y’umusore w’imyaka 19 y'amavuko uri gushakishwa n’inzego z’umutekano, nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka irindwi (7) amushukishije amafaranga 100Frw.
Ibyo byabereye mu Mudugudu w’Agaharawe, mu Kagari ka Buhindure, mu Murenge wa Kigeyo, mu Karere ka Rutsiro, mu Ntara y'Iburengerazuba, ku mugoroba wo ku wa 31 Ukuboza 2025.
Amakuru avuga ko uwo musore yahamagaye uwo mwana akamusanga iwabo, yagerayo akamuha amafaranga 100Frw, nyuma akamusambanya. Uwo musore amaze kumenya ko ababyeyi b’uwo mwana babimenye, yahise atoroka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo, Mukaferesi Irene, yemeje aya makuru, avuga ko iperereza ryatangiye nyuma y’uko ababyeyi b’umwana batanze amakuru.
Yagize ati:"Twamenyeshejwe ibi byabaye n’ababyeyi b’umwana, ubu turimo gushakisha uwo musore ukekwaho iki cyaha kugira ngo afatwe ashyikirizwe ubutabera. Umwana yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo ahabwe ubuvuzi bw’ibanze."
Mu Cyumweru gishize muri aka Karere, na bwo havuzwe inkuru nk'iyi, aho ku wa 29 Mutarama 2026, hafunzwe undi musore w’imyaka 23 y'amavuko, akekwaho gusambanya mubyara we w’imyaka icyenda (9) wo kwa nyirasenge.
Gusambanya umwana, itegeko risobanura ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: Ibyo bikorwa bivugwa mu Ingingo ya 133 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana. Gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana. Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.