• Amakuru / MU-RWANDA


Minisiteri y’ibidukikije irakangurira buri muturarwanda kubungabunga ibishanga babirinda ibibyangiza nk’imyanda itabora n’ibindi kuko kubisigasira  ari ukubaka iterambere rirambye n’ahazaza h’igihugu.

Ibi byagarutsweho ubwo mu gishanga cya Gikondo mu mujyi wa Kigali hakorwaga umuganda ku rwego rw’igihugu wahujwe n’umunsi mpuzamahanga w’ibishanga.

Muri uyu muganda ngarukakwezi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali wabereye ku gishanga cya Gikondo kiri mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali ahatewe ibiti mu kubungabunga iki gishanga no kurushaho kuhagira ahantu nyaburanga nk’uko umujyi wa Kigali wabitangiye.

Aha hasanzwe hari ikiyaga gito gihangano, hatewe ibiti byiyongera ku bihasanzwe ku nkengero z’iki gishanga. Abitabiriye uyu muganda bagaragaje akamaro k’umuganda ku bidukikije by’umwihariko ibishanga babonera kunenga abirirwa bihishe aho kwitabira umuganda.

Mayor w’umujyi wa Kigali DUSENGIYUMVA Samuel yashimiye abayobozi n’abatuage bitabiriye umuganda kandi no kugira uruhare mu kubungabunga ibishanga kuko bifite akamaro gakomeye mu bukerarugendo ari nayo mpamvu hafashwe ingamba zo kubihindura ahantu nyaburanga ashimira ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu gutuma ibishanga mu mujyi wa Kigali bigira agaciro.

Muri uyu muganda Minisitri w’ibidukikije Dr.Arakwiye Bernadette mu butumwa yatanze yashimiye buri wese ugira uruhare mu kubungabunga ibishanga n’ibindi bidukikije aboneraho gutanga ubutumwa ko abantu bagomba kwirinda ibyakwangiza ibishanga birimo imyanda itabora n’ibindi.

Uyu muganda rusange wahujwe n’Umunsi Mpuzamahanga w’Ibishanga, witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta nka Minisiteri y’ibidukikije n’kigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) Imiryango Itegamiye kuri Leta, Abikorera, Abashyitsi bari mu Rwanda n’abaturage bo mu karere ka Kicukiro. Aha bateye ibiti byiganjemo iby’imbuto ziribwa.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments