Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda, rwatangaje ko ubuhuza n’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha byagize uruhare runini mu kurangiza imanza nyinshi, aho mu mezi atandatu ashize haciwe imanza zirenga 8.800 hifashishijwe izi nzira zisimbura inkiko zisanzwe.
Ibi byatangajwe mu gihe
inzego z’ubutabera zikomeje gushyira imbaraga mu gushishikariza abaturage
gukemura amakimbirane mu bwumvikane, binyuze mu buhuza, mu rwego rwo kugabanya
umubare w’imanza zijyanwa mu nkiko no kwihutisha itangwa ry’ubutabera.
Raporo igaragaza ko binyuze mu buhuza gusa, mu mezi atandatu ashize, harangijwe
imanza 8.881. Muri zo, imanza 1.721 z’imbonezamubano zakoreshwaga mu nkiko
binyuze muri Court-Annexed Mediation (CAM) zarangijwe hifashishijwe ubuhuza.
Kuva ubu buryo bwatangira gukoreshwa, imanza 12.251 zimaze gukemurwa muri ubu
buryo.
Ku rundi ruhande, ubwumvikane
bushingiye ku kwemera icyaha bwakomeje gutanga umusaruro ugaragara, aho mu mezi
atandatu gusa bwifashishijwe mu kurangiza imanza 6.446. Mu myaka itatu ishize,
imanza 29.077 zimaze gukemurwa hifashishijwe ubu buryo.
Ubusanzwe, ubu bwumvikane
butuma uregwa yemera icyaha agamije kugabanyirizwa ibyaha akurikiranyweho
cyangwa Ubushinjacyaha bukamusezeranya kutamusabira igihano kirenze icyagenwe n’itegeko. Amasezerano agomba
kugaragaza igihano cyemeranyijweho, uko kizashyirwa mu bikorwa, ndetse n’uburyo
uwakorewe icyaha azishyurwa igihe bibaye ngombwa.
Mu bijyanye n’ubuhuza
buhuza uwakorewe icyaha n’uwagikoze mu byaha nshinjabyaha (Victim and Offender
Mediation), raporo igaragaza ko dosiye 708 zarangijwe mu gihe cy’amezi ane gusa.
Ubwo yatangizaga icyumweru
cyahariwe ubuhuza mu nkiko ku wa 26 Mutarama 2026, Visi Perezida w’Urukiko
rw’Ikirenga, Hitiyaremye Alphonse, yavuze ko nubwo ubwumvikane bushingiye ku
kwemera icyaha bwemewe ku byaha byose, bidakuraho ubushishozi n’ububasha bw’inkiko
n’Ubushinjacyaha.
Raporo y’Urwego
rw’Ubucamanza igaragaza kandi ko mu mwaka w’ubucamanza wa 2024/2025, imanza
zarangijwe hifashishijwe ubuhuza ziyongereyeho 32%, ziva ku 2.395 mu 2023/2024
zigera ku 3.166. Muri uwo mwaka kandi, imanza 11.846 zarangijwe binyuze
mu bwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha, zivuye kuri 9.851 zari zarangijwe
mu mwaka wabanje, bingana n’izamuka rya 20%.
Like This Post? Related Posts