• Amakuru / MU-RWANDA


Mu murenge wa Gasaka akarere ka Nyamagabe umukecuru witwa  Mukandutiye Agnes, we n'umuryango we barasaba kurenganurwa na leta kuko bari guhuguzwa imitungo batuyemo mu myaka irenga 60 ishize, aho kugeza ubu batazi aho bakwerekeza mu gihe ubikora yaba ageze ku ntego ze nyamara ubuyobozi bukomeza kubirebera.

Uyu mukecuru MUKANDUTIYE Agnes we n’umuryango we batuye mu mudugudu wa Gasaka akagari ka Nzega umurenge wa Gasaka ho mi karere ka Nyamagabe, yatekerereje Bplus Tv uko mu mwaka w’2003 batunguwe n’Uwitwa Mbogoye Tito waje aturutse mu mujyi wa Kigali akababwira ko ahantu batuye mu myaka irenga 60 ishize ari mu butaka bwe bityo bagomba kubuvamo, igikuba kiracika mu muryango.

Kuva ubwo ngo imanza zaratangiye ariko mu rwabanje Bplus Tv ifitiye Copy harimo ko ubutaka ari ubwabo mbese kuri iyo nshuro byemezwa n’urukiko ko Mbogoye atsinzwe bagumana ubutaka. Gusa ngo ntibyaciriye aho kuko mu gihe cyo kwandikisha ubutaka mu 2011 abashinzwe ubutaka bababwiye ko nta cyangombwa bagomba guhabwa ngo kuko buri mu makimbirane bibaho gutyo.

Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango batifuje kugaragara mu mashusho no kuvuga imyirondoro ku bw’umutekano wa bo, bahamya ko iyi mitungo Agnes n’umuryango batuyemo ari iyabo ndetse babizi kuva kera bakiri bato mbere na nyuma yo guhunga ku byo amateka y’igihugu avuga bityo batazi abandi bavuga ko ari ahabo byaba ari amahugu n’uburiganya bweruye.

Magingo ayu mukecuru Agnes n’abagize umuryango bafite impungenge ko abari kubahuguza imitungo yabo baramutse bageze ku ntego, ko batazi aho bakwerekeza mu gihe ubikora yaba ageze ku ntego ze nyamara ubuyobozi bukomeza kurebera aka karengane, bityo bakifuza ko ubuyobozi n’abandi bireba bakemura iki kibazo ntawe ubirenganiyemo.

Kuri iki kibazo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka Theogene MUNYARUGENDO ku murongo wa Telephone yabwiye Bplus Tv ko akizi ariko hari ibikiri gukurikiranwa n’inzego z’ubugenzacyaha n’ubutabera kugira ngo gihabwe umurongo. Ni mu gihe ariko ku ruhande rw’akarere bo bitadukundiye ku babona.

N’ubwo bimeze bitya Agnes n’abaturanyi be bavuga ko batumva impamvu hari abakobwa be babiri bamaze hafi ibyumweru 2 bafunzwe batazi icyo bazira kuko ngo bafunzwe ubwo baribaherekeje uyu mubyeyi wabo ubwo yari yahamagajwe n’ubuyobozi bw’umurenge ku byo bwagombaga kumubaza.

Magingo aya kandi bavuga ko ngo bari mu gihirahiro cy’uwo baburana iyi mitungo ngo kuko uje kuyibakuramo uyu munsi atari we ugaruka ejo. Gusa bikavugwa ko ngo abaza muri iki kibazo ari abuzukuru ba Mbogoye nyuma y’uko we yaje kwitaba Imana.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments