Rwamukwaya
Valens wabaye umunyamakuru mu myaka 38, harimo n’imyaka 26 yakoreye RBA
ayifatira amashusho, yitabye Imana.
Yari mu
kiruhuko cy’izabukuru. Nyakwigendera yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye
igihe. Ni amakuru yemejwe n’umuryango we.
Lyse
Jennifer Muhorakeye umukobwa wa nyakwigendera niwe watangaje amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera,
avuga yavuze ko andi makuru ku bijyanye
n’urupfu rwe azatangazwa n’Umuryango we
mu minsi ya vuba .
Rwamukwaya
azwi cyane mu itangazamakuru ry’u Rwanda kuko yakoreye Ikigo cy’Igihugu
cy’Itangazamakuru, RBA.
Akazi
k’itangazamakuru yagatangiriye kuri televiziyo y’u Burundi mu 1982, aho yagiye
ahunganye n’ababyeyi be afite imyaka itatu gusa.
Mu 1984,
Rwamukwaya yagiye mu itsinda ry’abanyamakuru batangije televiziyo y’iki gihugu,
naho mu 1994 yagarutse mu Rwanda ajya mu cyahoze cyitwa ORINFOR, ariyo yaje
guhindukamo RBA.
Rwamukwaya
yavukiye mu karere ka Nyaruguru mu Majyepfo y’u Rwanda mu 1956, akaba
yitabye afite umugore n’abana batandatu nyuma y’imyaka isaga itanu
agiye mu kiruhuko cy’izabukuru .
Like This Post? Related Posts