Mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Bweramana, abantu batatu (3) barimo umugabo n'umugore we bapfuye, abandi babiri (2) bagaragaza ibimenyetso byo kubabara nyuma yo kunywa inzoga bikekwa ko izitujuje ubuziranenge mu gihe undi wari wasangiye nabo arembeye mu Bitaro bya Gitwe.
Abagizweho ingaruka n'iyo nzoga n'abo mu Midugudu itandukanye yo Kagari ka Murama, mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, mu Ntara y'Amajyepfo.
Abaturage bavuga ko inzoga zitujuje ubuziranenge (zinkorano) arizo zishobora kuba zaratumye aba bantu batatu (3) bapfa, mu gihe ubuyobozi bwo buvuga ko impamvu y’urupfu rw'abo baturage itaramenyekana neza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, Nsanzimfura Jean de Dieu, avuga ko ibitaro by’Akarere bya Gitwe byakiriye imirambo ya ba nyakwigendera kugira ngo ukorerwe isuzuma mu gihe undi muturage wari urebye ari gukurikiranwa mu Bitaro.
Yagize ati:"Ni byo koko abantu batatu bamaze kwitaba Imana gusa ntidushobora kuvuga ko bazize inzoga kuko iperereza ry’ibanze ryatangiye gukorwa ku cyaba cyateye urupfu rwabo. Ntibapfiriye rimwe, ahubwo bapfuye mu bihe bitandukanye, kandi barimo umuryango w’umugore n’umugabo bapfuye.''
Yakomeje avuga ko amakuru y’urupfu rwa bariya baturage bayamenye mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki ya 02 Gashyantare 2026, ahagana Saa Yine (10h00') ubwo abaturage batangazaga ko abantu batatu bapfuye nyuma yo gusangira inzoga.
Urwego rw’Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi bahise bahagera kugeza ubu iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye urupfu rw’aba nyakwigendera.
Amakuru avuga ko imirambo ya ba nyakwigendera irakorerwa isuzuma kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 03 Gashyantare 2026, mbere y'uko ishyingurwa.
Abaturage bavuga ko abitabye Imana ari abagore babiri n’umugabo umwe, bakaba baritabye Imana nyuma yo kugaragaza ibimenyetso birimo kubabara mu nda no mu mutwe nyuma yo gusangira inzoga bivugwa ko itujuje ubuziranenge.