Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko imyanzuro yafatiwe mu Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19, yabaye mu mwaka wa 2024, imaze gushyirwa mu bikorwa ku kigero kirenga 80%, ibintu byagaragaje intambwe ishimishije mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo bigamije guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda.
Ibi byatangajwe mu
isesengura rya Guverinoma ryerekana aho ishyirwa mu bikorwa ry’iyo myanzuro
rigeze, aho hagarutswe ku byagezweho mu ngeri zitandukanye zirimo ubukungu,
imibereho myiza, imirimo n’imiyoborere.
Mu rwego rw’ubukungu,
Guverinoma yatangaje ko ishoramari ry’Abanyarwanda baba mu mahanga (Diaspora)
ryageze kuri miliyoni 35 z’amadolari ya Amerika, rikaba rifatwa nk’ikimenyetso
cy’icyizere bagirira igihugu cyabo n’amahirwe y’ishoramari rihari.
Ni mu gihe kandi mu rwego
rwo guteza imbere imirimo n’imibereho y’abaturage, abarenga ibihumbi 370
babonye akazi binyuze mu dukiriro dutandukanye twashyizweho hirya no hino mu
gihugu, bigira uruhare mu kugabanya ubushomeri no guteza imbere imibereho
y’imiryango myinshi.
Guverinoma yagaragaje
ko iyi ntambwe imaze guterwa ishingiye ku bufatanye bw’inzego zitandukanye za
Leta, inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa mu iterambere, bikaba byarafashije mu
gushyira mu bikorwa imyanzuro y’Umushyikirano mu buryo bufatika.
Yongeyeho ko ingamba
zisigaye zigikorwa, hagamijwe ko imyanzuro yose y’Inama y’Igihugu
y’Umushyikirano ya 19 ishyirwa mu bikorwa ku rwego rwisumbuye, no gukomeza
kunoza politiki n’ingamba zigamije iterambere rirambye ry’igihugu.