Turahirwa Moses, umuyobozi w’inzu y’imideli ya Moshions uzwi cyane mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, yajuririye mu Rukiko Rukuru igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.
Uyu munyamideli yari
akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gukoresha ibiyobyabwenge no gutunda no
kubika ibiyobyabwenge. Ubushinjacyaha bwavugaga ko yakoze ibi byaha mu bihe
bitandukanye, busaba ko akatirwa ibihano
bikwiye hakurikijwe amategeko.
Mu iburanisha, Turahirwa
Moses yemeye icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, asaba imbabazi sosiyete
nyarwanda, anagaragaza ko afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byamugizeho
ingaruka ku myitwarire ye, bigatuma afata imyanzuro idatekerejweho, irimo no gukoresha ibiyobyabwenge.
Yabwiye urukiko ko yamaze
gufata ingamba zo kwivana muri uwo muco, zirimo kwitabwaho n’abaganga guhera
muri Gashyantare 2025. Yongeyeho ko afite umuganga wo muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika wamufashaga mu bujyanama no kumukurikirana mu buzima bwe bwo mu mutwe.
Ku rundi ruhande, Turahirwa
yahakanye icyaha cyo gutunda no kubika ibiyobyabwenge, avuga ko atigeze
abigira, anasaba urukiko gusuzuma neza ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha.
Nyuma yo gusesengura
urubanza, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ibimenyetso bitari
bihagije ngo Turahirwa ahamwe n’icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge byo mu bwoko
bw’urumogi, bityo rumugira umwere kuri icyo cyaha. Icyakora, rwemeje ko ahamwa
n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, rumukatira igihano cy’igifungo cy’umwaka
umwe, rukanamusonera amagarama y’urubanza.
Iki cyemezo cyafashwe mu
Ukuboza 2025, bituma ku wa 28 Ukuboza 2025 Turahirwa Moses ajuririra mu Rukiko
Rukuru, ikirego cye cyakirwa ku wa 29 Ukuboza 2025. Kugeza ubu, aracyategereje
ko urubanza rwe ruhabwa itariki yo kuburanishwa ku rwego rw’ubujurire.
Turahirwa Moses
yamenyekanye cyane mu ruganda rw’imideli binyuze mu nzu y’imideli ya Moshions
yashinze, imaze kwitabira ibirori n’amamurikagurisha atandukanye mu Rwanda no
mu mahanga, bikamuhesha izina rikomeye mu myidagaduro n’ubuhanzi bw’imideli.
Ku wa 22 Mata 2025,
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry,
yemeje ko uru rwego rwataye muri yombi Turahirwa Moses, rumukurikiranyeho
icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, mbere y’uko dosiye ye ishyikirizwa
Ubushinjacyaha.
Urubanza rwe rukomeje
gukurikiranwa n’abatari bake, cyane cyane mu bakurikira urwego rw’ubutabera
n’inganda z’imyidagaduro, aho benshi bategereje icyemezo cy’Urukiko Rukuru ku
bujurire bwe.