U Rwanda
rwatorewe ku mugaragaro kwakira Inama Mpuzamahanga ya 66 ya ICCA (International Congress and Convention
Association – ICCA Congress), izaba kuva ku wa 24 kugeza ku wa 27 Ukwakira 2027,
bikaba ari intambwe ikomeye isubiza iyi nama ikomeye ku mugabane wa Afurika ku
nshuro ya mbere nyuma y’imyaka irenga 20.
Ikigo
cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB),
cyatangaje ko abayobozi n’impuguke barenga 2000 bazahurira i Kigali mu rwego
rwo gusangira ubumenyi n’ibitekerezo bigamije kunoza imitegurire y’inama mu
buryo budaheza ku Isi.
Kwakira
inama ya ICCA ni ikimenyetso gikomeye cy’uko u Rwanda
rukomeje kwiyubakira izina nk’igihugu cyakira inama mpuzamahanga, rushingiye ku
mutekano, ibikorwa remezo bigezweho, serivisi zinoze n’ubuyobozi bufite icyerekezo.
Abateguye
iyi nama bashimiye cyane abafatanyabikorwa bo mu karere bagize uruhare rukomeye
mu gutuma u Rwanda rutoranywa, bashimangira ko ubufatanye bwabo ari inkingi
y’ingenzi izafasha gutegura no kugera ku nama izaba intsinzi ikomeye ku Rwanda
no ku rwego mpuzamahanga.
Inama
ya ICCA izaba ari amahirwe akomeye ku
Rwanda yo kwamamaza igihugu ku rwego rw’isi, kongera ishoramari mu rwego
rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama, no gutanga umusanzu mu iterambere
rirambye ry’ubukungu.
Like This Post? Related Posts