• Amakuru / MU-RWANDA

 

Abakozi batatu b’Akarere ka Rubavu barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Umunyababanga Nshingwabikorwa w’Akagari n’Umukozi w’Urwego rushinzwe kunganira Akarere mu mutekano (DASSO) mu Murenge wa Bugeshi, banditse basezera ku mirimo. 

Abasezeye ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo Nyaransengiyumva Monique, uw’Akagari ka Terimbere Mujawase Annualite n’Umuhuzabikorwa rwa DASSO mu Murenge wa Bugeshi Dushimire Donatien. 

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prospère, umunyamakuru wa BTN Rwanda mu karere ka Rubavu  ko amabaruwa yabo bayobozi asezera yamugezeho

Ati: “Ayo makuru ni yo. Bose uko ari batatu banditse bavuga ko basezeye ku mpamvu zabo bwite.”

Yakomeje ati: “Icyakora Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Terimbere Mujawase Annualite we yanasezeye hashingiwe kuri raporo z’ubugenzuzi zigaragaza amakosa ye mu kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka mu ifasi yayoboraga.”

Yakomeje avuga ko kuba basazereye rimwe ari batatu bitavuze ko hari byacitse iri mu Karere ayoboye, kandi ngo nta n’icyuho kiri bugaragare mu mitangire ya serivisi bari bashinzwe. 

Yongeyeho ati: “Gusezera ni ngombwa iyo umuyobozi yisuzumye agasanga hari ibyo adakora neza kandi bikenewe mu kwihutisha iterambere.”

Yahaye ubutumwa abandi bayobozi agira ati: “Abayobozi basigaye bazirikane ko icyo dusabwa ari ugushyira umuturage ku isonga, gukurikiza amategeko no kubazwa inshingano.”

Hari amakuru avuga ko uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Terimbere Mujawase Annualite, yabanje kwanga kwandika ibaruwa isezera atemera amakosa avugwaho, aza kubyemera nyuma amaze kuyasobanurirwa neza.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments