Mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Kagano, abantu 12 barimo abana 6 bata ishuri n’abandi basore n’inkumi 6 batagira ibibaranga, bakekwaho guteza umutekano muke binyuze mu bikorwa by’ubujura n’urugomo, batawe muri yombi mu mukwabu wahuriyemo inzego z’ibanze n’iz’umutekano mu isantere y’ubucuruzi ya Kinini.
Uyu mukwabu wabereye mu Mudugudu wa Mutusa, mu Kagari ka Rwesero, mu Murenge wa Kagano, mu Karere ka Nyamasheke, mu Ntara y'Iburengerazuba, ku wa 04 Gashyantare 2026.
Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Mutusa, bavuga ko abo bana bari bataye ishuri, bagahitamo kwigira mu mihanda no kwishora mu ngeso mbi zirimo ubujura, aho bavuga ko bata ingo z’iwabo bakajya barara mu bizu bishaje, inzu zicyubakwa n’ahandi babonaga hameze nk’ubuhungiro, bakajyanayo ibyo babaga bibye cyangwa bambuye abaturage.
Umwe muri bo yagize ati:"Mu buhamya bwabo ubwabo, bitangiye bavuga ko nyuma yo guta ishuri batangiye kwishora mu bikorwa bibi birimo kwiba abaturage, bacagaca inzugi z’ibikoni bakiba ibirimo, ndetse bagatwara amatungo magufi nk’inkoko n’ibindi."
Yakomeje avuga ko hari n’ibigo by’uburezi byari byaratangiye kugaragaza ikibazo cy’ubujura, birimo ishuri rya APEKA Complex, aho hahorwaga ibibazo byo kwibwa no kwangirizwa ibikoresho, ariko hakabura ababikora.
Ati:"Aba bana bafashwe bemeye ko ari bo bibaga muri iryo shuri. Twifuje ko bajyanwa kubanza kuganirizwa, hakamenyekana niba nta bantu bakuru babashukaga bakabaha udufaranga duke, kuko abantu bataka kwibwa muri aka gace bamaze kuba benshi."
Uyu muturage yakomeje agaragaza impungenge z’uko muri abo bana harimo n’abakobwa bata ishuri bakifatanya n’abahungu muri izo ngeso mbi, bikaba byateza ibindi bibazo bikomeye birimo kwishora mu buraya bakiri bato.
Ati:"Ni yo mpamvu umukwabu nk’uyu ari ingenzi cyane, kugira ngo n’abo bana b’abakobwa batari bake bakurwe muri izi ngeso, batarahura n’ibibazo bikomeye byazatunanira kubikemura mu gihe kizaza."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Mukamusabyimana Marie Jeanne, yavuze ko igikorwa cyo gushakisha abana bataye ishuri bakishora mu ngeso mbi ndetse n’abantu bakuru babashuka kizakomeza.
Yagize ati:"Dufite inshingano zo gukurikirana abana bose batari mu ishuri, tukamenya aho bari n’ibyo barimo. Umwana wese uri mu kigero cyo kwiga agomba gusubizwa mu ishuri."
Yavuze ko abana bafashwe babanza kuganirizwa, hakamenyekana ibibazo byabateye guta ishuri, kugira ngo bishakirwe ibisubizo birambye, birimo kubasubiza mu mashuri no gukorana n’ababyeyi babo.
Mukamusabyimana yasabye ababyeyi gusubira ku nshingano zo gukurikirana uburere bw’abana babo, birinda kudaha umwana uburere bukwiye bwamutera guta ishuri no kwishora mu byaha byamwangiriza ejo hazaza.
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yagaragaje ko ibyaha byiganje muri sosiyete nyarwanda birangajwe imbere n’ubujura aho mu mwaka wa 2024/2025 w’ubucamanza hinjiye dosiye zirebana n’ubujura zirenga ibihumbi 13 mu nkiko.
Icyaha cy’ubujura ni cyo kiza ku isonga aho hakiriwe dosiye 13.956, gikurikirwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ahagaragaye dosiye 10.948.
Itegeko riteganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cy’ubujura ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2 Frw.