Bamwe mu bagore batuye mu murenge wa Gasaka mu gace kazwi nko mu Gasitwe ho mu mujyi w’akarere ka Nyamagabe bavuga ko babangamiwe n’uwitwa Habyarimana Jean Baptiste uzwi ku kazina ka John Gisazi wazonze abagore yiyitirira imitungo y'abandi akababeshya ko ari iye, kugira ngo abasambanye aho bamuvumburiye akabahohotera.
Ubuyobozi bw’akarere ka
Nyamagabe buvuga ko iki kibazo butari bukizi ariko bugiye kugikurikirana.
Uyu Nyirahabimana Francine
nawe uvuga ko aherutse kubimukora, aho nawe ngo yahavuye nta nkuru bitewe n’uko
yahavuye mu ijro yari yamuraje ku nkeke amubwira ko aramwica nyamara ibyo
amuhora ari amaherere. Nyuna nawe ngo yabajije abaturanyi bamubwira ko Jean Baptiste
ibyo ahora abikora atariwe wa mbere yaba agenje atyo.
Francine n’aba baturage
kandi bavuga ko ari ikibazo kibabangamiye ndetse batumva impamvu umuntu ahora
akora ibikorwa nk’ibi bigayitse ariko agakomeza kwidegembya ibyo bo bafata
nk’ubuhazi bugira ingaruka zikomeye ku bo aba yahemukiye muri ubwo buryo.
Muri rusange bifuza ko
ubuyobozi n’abandi babifite mu nshingano bakemura iki kibazo mu maguru mashya kandi
mu buryo burambye.
Habyarimana Jean Baptiste
uzwi ku kazina ka John Gisazi we ku murongo wa Telephoni yahakaniye Bplus Tv iby’aya
makuru amuvugwaho ko ari ukumuharabika, yongeraho ko Francine baherutse
kugirana ikibazo atari we wabaye intandaro.
Kuri iki kibazo Umuyobozi
w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage UWAMARIYA
Agnes mu butumwa bugufi yanyujije kuri whatsapp yabwiye Bplus Tv ko atarakizi
hamwe n’uyu muturage, ariko agiye kugikurikirana kugira ngo gikemuke.
Ku ruhande rw’uyu Francine
we avuga ko nyuma yo ku mushukashuka amwizeza ibitangaza by’imitungo itari iye
ngo babane bikagenda gutyo, kubana kwabo byamaze iminsi 10 yonyine, ngo aho amutahuriye
ashaka no kumwica ahitamo gukuramo ake karenge ubwo n’ibikoresho byose yari
yarajyanye yabisizeyo magingo aya akaba asaba ubuyobozi kujya kubimuhesha.
Ababirebera ku ruhande kandi bemeza ko atari ibintu by’I Rwanda kwiyitirira imitungo itari iyawe ugamije inyungu zawe bwite no guhemukira abantu bene ako kageni bagasaba ko byahagarara.