Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi Twagirimana Erneste, w’imyaka 40 y'amavuko, ukekwaho kwica Mbituyimana Ildephonse, w’imyaka 30 y'amavuko, amuteye icyuma nyuma yo gusangira inzoga, maze agahita atoroka.
Icyaha Twagirimana akurikiranyweho yagikoreye mu Mudugudu wa , mu Kagari ka Rucyeri, mu Murenge wa Kiyumba, mu Karere ka Muhanga, mu Ntara y'Amajyepfo, ku wa 04 Gashyantare 2026.
Twagirimana ukurikiranyweho kwica mugenzi we yafatiwe mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y'Iburengerazuba, avuye mu Karere ka Muhanga, mu Ntara y'Amajyepfo, aho yari yatorokeye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yahamije ko Twagirimana yafatiwe mu Murenge wa Rubavu, mu Karere ka Rubavu, aho yari arimo agerageza gucika.
Yagize ati:"Uyu mugabo akekwaho kwica mugenzi we mu ijoro ryo ku wa 4 Gashyantare 2026, mu Isantere y’ubucuruzi ya Rucyeri, iherereye mu Murenge wa Kiyumba, Akarere ka Muhanga, aho bari basangiraga inzoga. Nyuma yo kumutera icyuma akamuhitana, yahise atoroka."
CIP Kamanzi yakomeje avuga ko ifatwa rya Twagirimana ryashobotse ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage, anashimira abaturage bagize uruhare mu gutangira amakuru ku gihe.
Ati:"Ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage, twamufatiye mu Karere ka Rubavu. Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rubavu, aho iperereza ryatangiye kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe ubutabera."
CIP Kamanzi yibukije abaturage gukomeza kwirinda amakimbirane ayo ari yo yose ashobora kuvamo urugomo n’urupfu, anabashishikariza gukomeza umuco wo gutangira amakuru ku gihe.
Yanihanganishije umuryango wa nyakwigendera wabuze uwabo, ashimangira ko uwafashwe nahamwa n’icyaha azahanwa hakurikijwe amategeko.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikimuhama, azahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.