• Amakuru / MU-RWANDA


Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko nubwo Akarere ka Gicumbi kadafite ubukene bukabije ugereranyije n’ikigero cy’ubukene ku rwego rw’Igihugu, kakiri mu turere twibasiwe cyane n’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu, aho rigeze kuri 40%.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa NISR, Ivan Murenzi, ubwo yatangaga ikiganiro ku mihigo mu bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano. Yavuze ko igitangaje ari uko igwingira riri hejuru mu karere gafite ubukene buri hasi ugereranyije n’ubw’Igihugu.

Yagize ati:"Nk’urugero, Akarere ka Gicumbi gafite ubukene buri kuri 13%, mu gihe ubukene ku rwego rw’Igihugu buri kuri 27%. Nyamara aka karere ni ko kaza ku mwanya wa mbere mu kugira abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye, aho bageze kuri 40% nk’uko bigaragara mu ibarura riheruka."

Murenzi yagaragaje ko iki kibazo kidashingiye ku bushobozi buke, kuko aka karere gafite umutungo kamere n’umusaruro uhagije w’ibiribwa by’ingenzi, birimo amata, amagi n’amatungo magufi.

Yagize ati:"Ugendeye ku isesengura, usanga ikibazo kitava ku bukene. Gicumbi ni akarere gafite amata menshi, inkoko n’amatungo magufi. Ikibazo gihari ni imyumvire no kudasobanukirwa imirire ikwiye. Usanga umubyeyi abyutse mu gitondo akagaburira umwana ikirayi cyangwa ikijumba, amagi yose akayajyana ku isoko, n’amata akayagurisha yose."

Yakomeje avuga ko gukemura iki kibazo n’ibindi by’imyumvire bisaba ubufatanye bukomeye hagati y’abayobozi, abaturage n’abikorera, imihigo igashyirwa mu bikorwa koko, kuko hari ingero z’aho ubufatanye bwatanze umusaruro ugaragara.

Iki kibazo kandi cyagarutsweho na Perezida Paul Kagame, wavuze ko kitareba abaturage bonyine, ahubwo n’abayobozi bafite uruhare runini mu kudakemuka kwacyo.

Yagize ati:"Gicumbi kuba hari ubukungu, hari amata, inkoko n’amagi, ariko abana bakagwingira. Iyo ubirebye mu buryo bworoshye wagira ngo ni abaturage batazi gutandukanya ibyo bagurisha n’ibyo bagaburira abana. Ariko iyo duhagarariye aho, tukavuga abaturage gusa, abayobozi twese tuba twiyibagije uruhare tubifitemo. Jye mbona ikibazo kiri ku bayobozi, kuri twe twese turi hano."

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo nk’ibi bimara imyaka myinshi, hagati y’itanu n’icumi, bitarakemuka, bigomba kubazwa abayobozi bafite inshingano zo kubikurikirana no kubishakira ibisubizo.

Murenzi yanatanze ingero z’aho u Rwanda rwavuye mu nzego zitandukanye z’iterambere. Mu rwego rw’ubuzima, yavuze ko mu mwaka wa 2000, ababyeyi babyariraga kwa muganga bari 27%, mu gihe abafite ubwishingizi bw’ubuzima bari 8% gusa.

Uyu munsi, imibare igaragaza ko ababyarira kwa muganga bageze kuri 98%, naho abafite ubwishingizi bw’ubuzima bakaba barenze 90%.

Mu rwego rw’imiturire, yavuze ko mu myaka yashize, 15% by’inzu Abanyarwanda batuyemo zari nyakatsi, mu gihe ubu nta n’imwe ikibaho. Icyo gihe kandi ingo zifite amashanyarazi zari 5%, naho kuri ubu zirenga 80%.

Yagize ati:"Mu myaka ya za 2000, abariho icyo gihe babonaga ko kuva aho bari kugera ku rwego turiho uyu munsi byari bigoye cyane. Ariko nyuma y’imyaka 25 gusa, byinshi byaragezweho, bikatwereka ko n’aho dushaka kugera mu gihe kizaza bishoboka."

Nubwo bimeze bityo ariko Murenzi yagaragaje impungenge ku kibazo cy’umurimo, aho yavuze ko buri mwaka abantu bagera ku 26,000 binjira ku isoko ry’umurimo, ahanini ari urubyiruko ruba rurangije amashuri.

Yasabye ko hakwagurwa ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera kugira ngo hahangwe imirimo myinshi, kuko bidashoboka ko abo bose babona akazi ka Leta.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments