• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Denis Sassou Nguesso agiye kwongera  kwiyamamariza manda ya gatanu ku buyobozi bwa Repubulika ya Congo, mu matora ateganyijwe ku wa 15 Werurwe utaha.

Ku wa 5 Gashyantare, Ubwo  yari mu imurikagurisha ry’ubuhinzi ryabereye i Ignié, nko muri kilometero 60 uvuye i Brazzaville, Perezida wa Congo Denis Sassou Nguesso w’imyaka 82, umaze imyaka irenga 40 ku butegetsi, yatangaje ku mugaragaro ko yifuza kongera gukomeza kuyobora igihugu cye avuye ku Ngoro ya Rubanda.

Denis Sassou Nguesso yamaze kwemezwa nk’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu n’ishyaka rye PCT (Parti congolais du Travail) mu kwezi kwa Mutarama, bituma atangira ibikorwa bisa n’ubukangurambaga bwabanje, azenguruka intara zitandukanye z’igihugu afite igitabo cyamamaza kigaragaza imishinga ya manda ye iheruka ya 2021–2026 ndetse n’amasezerano atanga ku yo azakora mu gihe yazongera gutorerwa.

Kubera ko nta opozisiyo ikomeye ihari, Denis Sassou Nguesso asa n’uwizeye gukomeza gutegeka igihugu gifite ubukungu bwazahajwe n’imyenda myinshi, mu gihe kandi hari umwuka mubi w’imyigaragambyo n’ubwumvikane buke mu nzego zitandukanye za Leta n’izikorera Leta.

Imiryango itari iya Leta  ikomeje kwamagana ruswa, aho mu byaherukaga, harimo kompanyi ya peteroli yo muri Norvege yashinjwe kuba yarahaye Perezida Denis Sassou Nguesso n’umuryango we za miliyoni z’amadolari mu buryo bwa ruswa. Ibi birego byahakanywe n’umuvugizi wa Leta, Thierry Moungalla, wabise “ibihuha bigamije guharabika.”

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments