Minisitiri
w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb Olivier Jean Patrick Nduhungirehe,
yatangaje ko kuva Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yatangira mu 2003 yafashjije
u Rwanda kwagura umubano n’Amahanga aho za Ambasade zarwo zavuye kuri 20 zigera
kuri 50 mu myaka 23 ishize.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare
2026, mu kiganiro yahaye abitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 20,
cyagaruka ku buryo u Rwanda ruhagaze mu ruhando mpuzamahanga muri iki gihe.
Amb
Nduhungirehe yashimangiye ko u Rwanda ruhagaze neza mu ruhando mpuzamahanga
kandi rukaba umufatanyabikorwa wizewe kandi wubahwa n’amahanga kubera ibikorwa
rwagaragaje bitanga umusaruro.
Yavuze ko
kuva Umushyikirano watangira mu 2003 u Rwanda rwaguye amarembo, aho icyo gihe
rwari rufite Ambasade 20 none ubu zimaze kugera muri 50 ndetse n’amahanga
afungura izindi mu Rwanda.
Ati:
“N’Ambasade z’Amahanga [zibarizwa mu Rwanda] zariyongereye kuko muri 2003 twari
dufite 16 gusa, ubu zimaze kuba 47.”
Yakomeje
avuga ko n’Imiryango Mpuzamahanga yamaze gushyira icyicaro mu Rwanda, ikaba
igera kuri 22.
Uwo muyobozi
yavuze ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere imiryango
mpuzamahanga rurimo, irimo uw’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth)
ndetse n’uw’ibikoresha Igifaransa ku Isi (Francophie), aho ubu uwo uyoborwa
n’Umunyarwandakazi Mushikiwabo Louise kandi u Rwanda ruherutse kongera ku
mutangaho umukandida mu matora y’Umunyabanga Mukuru azaba muri uyu mwaka wa
2026.
Amb.
Nduhungirehe yasabye Abanyarwanda kuzamushyigikira bose kugira ngo azongere
atorerwa manda ya Gatatu.
Yakomeje
ati: “Tugira n’uruhare mu kubaka Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), na
Perezida wa Repubulika, akaba yarasabwe kuyobora akana ko kuwuvugurura.”
Minisitiri
Amb. Nduhungirehe yashimangiye ko umubano w’u Rwanda n’amahanga wifashe neza
kandi ruzakomeza kuwushimangira no kuwuteza imbere.
Muri Nzeri
2025, Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda, yatangeje ko kuva u Rwanda
rwakohereza ingabo i Darfur mu 2004, rumaze kohereza ingabo zirenga ibihumbi 80
mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu bice bitandukanye by’Isi.
Yavuze ko
ibyo byatumye ubu u Rwanda rubarwa igihugu cya kabiri ku Isi mu gutanga
abasirikare n’abapolisi benshi mu butumwa bwa Loni, rukaba urwa mbere muri
Afurika.
Ni mu gihe
kandi Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi
rw’Igifaransa (OIF) Louise Mushikiwabo, yatangaje ko mu myaka amaze ayobora uyu
muryango, hashyizweho gahunda zigamije gufasha urubyiruko kubona akazi,
iterambere ry’abagore no kwigisha Igifaransa mu bihugu bitandukanye kandi byose
bigenda neza.