U Rwanda rwongeye kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga nyuma y’uko IremboGov, urubuga rwifashishwa mu gutanga serivisi za Leta hifashishijwe ikoranabuhanga, rwegukanye igihembo cya Best Government Service in the World mu marushanwa ya GovTech Prize 2026.
Iki gihembo
cyatanzwe ku wa 4 Gashyantare 2026, mu nama mpuzamahanga ya World Government
Summit yabereye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), nk’uko
byatangajwe na Ambasade y’u Rwanda muri UAE.
Iri shimwe
ryahawe IremboGov, urubuga rwakozwe na sosiyete IREMBO, mu rwego rwo gushimira
uruhare rukomeye rufite mu guteza imbere no kunoza serivisi za Leta zitangirwa
hifashishijwe ikoranabuhanga.
Igihembo
cyakiriwe mu izina rya Leta y’u Rwanda na Ambasaderi w’u Rwanda muri UAE, John
Mirenge, afatanyije na Estelle Kayitesi, Umuyobozi ushinzwe Politiki
n’Ubufatanye muri IREMBO.
GovTech
Prize 2026 igamije gushimira ibihugu n’inzego za Leta ku isi hose zashyize
imbere ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga bigamije kunoza serivisi zihabwa
abaturage.
Aya
marushanwa ni igice cya World Government Summit, inama mpuzamahanga yatangijwe
mu 2013, ihuza abayobozi ba Leta, impuguke n’abikorera ku giti cyabo kugira ngo
baganire ku mbogamizi z’imiyoborere n’uruhare rw’ikoranabuhanga mu kuzishakira
ibisubizo.
Inama ya 2026,
yabaye kuva ku wa 3 kugeza ku wa 5 Gashyantare, yitabiriwe n’abaturutse mu
bihugu birenga 150. Aya marushanwa ategurwa buri mwaka muri UAE, aho mu myaka
icumi ishize hakiriwe ubusabe ibihumbi byinshi buturutse mu bihugu 126.
U Rwanda
rumaze igihe rushora imari ikomeye mu gushyira serivisi za Leta mu
ikoranabuhanga, bigafasha abaturage kubona serivisi badakeneye kujya ku biro
bya Leta.
Kugeza mu 2024,
serivisi za Leta zigera kuri 680 zari zimaze gushyirwa kuri murandasi. Ibi
bijyana no kwagura ibikorwaremezo by’itumanaho.
Nk’uko
byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), abarenga miliyoni 12
bafite kandi bakoresha telefone zigendanwa, mu gihe miliyoni 9 bakoresha
internet.
Urubuga IremboGov
rwatangijwe mu 2015, ubu rukaba rutangirwaho serivisi za Leta zirenga 240.
Imibare igaragaza ko buri kwezi rutunganya ubusabe burenga 500,000, aho 80%
by’ubwishyu bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Iri shimwe
rishimangira uko u Rwanda rukomeje kwiyubakira izina nk’igihugu kiyoboye mu
gukoresha ikoranabuhanga mu kunoza serivisi za Leta, no guteza imbere
imiyoborere ishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho.
Like This Post? Related Posts