• Amakuru / MU-RWANDA


Umuryango wa Rwandekeye Emmanuel, usanzwe utishoboye urashinja Umunyamabanga Nshingwanikorwa w'Akagari ka Rusumo, mu Murenge wa Butaro, mu Karere ka Burera, kuwusenyera inzu kubera ko batamuhaye ruswa.

Uyu muryango utuye mu Mudugudu wa Kamonyi, mu Kagari ka Rusumo, mu Murenge wa Butaro, mu Karere ka Burera, mu Ntara y'Amajyaruguru.

Abaturanyi b'uyu muryango bavuga ko uyu muryango ukennye nk'uko bigaragazwa n'ibyangombwa wahawe kandi ukaba utagira aho kuba.

Kuba uyu muryango utaragiraga aho kuba byatumye abaturage bawuha umuganda maze ububakira inzu mu kibanza cyawo ariko baza gutungurwa no kuba iyo nzu yarasinywe n'Umunyamabanga Nshingwanikorwa w'Akagari ka Rusumo.

Umwe yagize ati:"Nibihamya birahari ko atishonoye, abaturage babonye atishoboye baramufasha bamwubakira inzu ariko Gitifu w'Akagari araza arayihirika ari kumwe n'irondo ry'umwuga. Ati se kuki mushatse kuyihirika bati uriya mugabo agira agasuzuguro igihe twamubwiriye aba yarabikemuye (gutanga ruswa). Abantu bose baravugaga bati Gitifu w'Akagari akunda akantu iyo aba yaramuhaye akantu aba yarayizamuye. Twibaza aho akantu yari kugakura kuko ari abantu bari lumufasha."

Aba baturage bakomeje bavuga ko basaba ubuyobozi bwisumbuye gutegeka Gitifu w'Akagari wasenye iyo nzu y'umuturage kongera kuyubaka kuko yamuhohoteye.

Umwe ati:"Turabivuga tubikuye kandi tubabaye, bamutegeke yingore ayubake."

Ikibanza uyu muturage yubatsemo ndetse n'ibikoreshe byose byarimo biyubakisha byose yari yabihawe n'abaturage bifuzaga ko na we agira aho aba, aho bavuga ko gitifu akwiye gutegekwa kubaka iyo nzu.

Rwandekeye Emmanuel wasenyewe inzu avuga yakorewe akarengane kuko yasabwe ruswa y'ibihumbi 200Frw na Gitifu w'Akagari akayabura bityo na we akamusenyera inzu. 

Yagize ati:"Urabona na Gitifu w'Umurenge yampaye icyangombwa ko ntishoboye, avuga ko ngomba gufashwa nk'abandi baturage batishoboye. Hari umukire witwa Mudidi wari wabwiye ko azampa amabati maze abaturage nabo baranyamba baranyubakira. Gitifu w'Akagari yantumagaho ngo muhe amafaranga ibihumbi 200Frw kugira ngo inzu igumeho."

Yakomeje avuga ko Gitifu w'Akagari yatumaga abantu batandukanye bamwaka ruswa barimo abo bayoborana, Umukuru w'Umudugudu wa Kabingo ndetse n'umugore w'irondo ry'umwuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari, ka Rusumo, Uwamahoro Gloria, ari na we ushinjwa gusenyera umuturage nyuma y'uko amwimye ruswa, ubwo umunyamakuru yamuhamagaraga kuri telefone yamaze kumwibwira ahita aruca ararumira.

Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Mukama Soline, avuga ko impamvu iyi nzu y'umuturage yasenzwe ari uko yabaswe idafite ibyangombwa.

Ati:"Yubakaga nta byangombwa afite byo kubaka, hanyuma rero ubugenzuzi buza gukorwa busanga ntabyo afite, aho yubaka hasabirwa ibyangombwa ku Karere."

Yakomeje avuga ko kuba yarafashwaga n'abaturage bidatanga uburenganzira bwo kubaka nta byangombwa afite kuko atishoboye.

Yasabye abaturage kujya bagaragaza umuntu ubaka ruswa kugira ngo bikurikiranwe kandi birwanywe. 

Yongeyoho ko ubuyobozi bw'Akarere bugiye kureba niba uwo muryango uri ku rutonde rw'abagomba kubakirwa bityo abe yakubakirwa binyuze mu nzira zemewe n'amategeko.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments