• Imikino / FOOTBALL

Ikipe ya RSSB Togers nyuma yo kwegukana igikombe cya Super Cup,  bafana bakiyitwaye nyuma yo kutabaha amafaranga bakoreye bafana ,ubu bari kugitemberana umujyi wose .

Ku mugoro wa taliki ya 06 Gashyantare , nibwo habaye umukino w'igikombe kiruta ibindi  "Super cup" muri Basketball,  uyu mukino wahuje APR BBC na RSSB Tigers , warangiye RSSB Tigers itsinze amanota 78 kuri 68 ya APR BBC, amakuru avuga ko iyi kipe ya RSSB Tigers, yari yakodesheje abafana, ndetse buri mufana yemerewe ibihumbi 10 by'amafaranga y'u Rwanda (10.000)

Amakuru twamenye ni uko uyu mukino urangiye, ikipe ya RSSB, Tigers yagiye kwishimira igikombe kuri imwe muri Hotel zo mu mujyi wa Kigali , gusa yanga ko abo bafana yari yakodesheje binjira muri iyo Hotel,  abafana ngo basabye kwishyurwa amafaranga yabo bakitahira babwirwa ko bazayahabwa bucyeye , ibintu bitabashimishije.


Abafana barimo gutemberana igikombe mu mujyi 

Aba bafana bategereje ikipe isoza ibirori byayo , gusa bari bamaze gucura umugambi w'uburyo baza kwishyurwamo ku neza cg ku nabi, ikipe isohotse umwe mu bafana yabashikuje igikombe,maze afata moto arigendera asiga ababwiye ko bamushaka bakamuha amafaranga ye akabona kukibasubiza.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru taliki ya 07 Gashyantare ,hari amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranya mbaga , agaragaza umuntu wicaye kuri moto afite igikombe gisa neza neza nkicyo RSSB Tigers yaraye ihawe , aya ni amashusho yafatiwe mu murenge wa Kimisagara ,imbere y'urwunge rw'amashuri rwa Kimisagara ahazwi nko kuri kiyosike.

Benshi mu bumvise iyi nkuru bavuze ko ari akumiro , kubona ikipe itwara igikombe igashyamirana n'abafana bitwaga abayo , kugeza naho bayitwaye icyo gikombe bakagifatira , hari nabibajije impamvu kugeza ubu Police y'igihugu itarata muri yombi abo bafana bafatiriye icyo gikombe, cyane ko barimo no kugitemberana mu mujyi batagiye kwihisha.



Ikipe ya RSSB Tigers yatwaye igikombe itsinze APR BBC abafana barakiyiba

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments