Abantu bane
batawe muri yombi mu karere ka i Iganga
bazira kwiyitirira Umukobwa wa Perezida Natasha Karugire mu buriganya bwo kuri
internet
Polisi
yataye muri yombi abantu bane mu Karere ka Iganga bakekwaho kwiyitirira
Umukobwa wa Perezida (First Daughter), Madamu Natasha Karugire, mu bikorwa
by’uburiganya byakorewe ku mbuga nkoranyambaga bigamije gushuka abaturage
bashakaga ubufasha bw’amafaranga.
Nk’uko
Polisi yabitangaje, aba bakekwa bakoze konti mpimbano za TikTok na WhatsApp
bakoresheje izina n’amafoto ya Madamu Karugire, maze bazikoresha basaba
amafaranga abaturage babizeza kubafasha kubona inkunga, bababwira ko ari amafaranga
yo kwiyandikisha cyangwa ayo gutunganya dosiye.
Abafashwe ni
Asharaf Isabirye, Rahman Mulondo, Kakaire Zubail na Sharif Egesa, bakaba bari
mu maboko ya Polisi mu gihe bategereje gushyikirizwa inkiko.
Mu kiganiro
n’abanyamakuru cyabaye ku wa Mbere mu gitondo, Umuvugizi wa Polisi, Bwana
Kituuma Rusoke, yavuze ko aya mafungwa akurikiye ikirego cyatanzwe na Madamu
Natasha Karugire, nyuma yo gutangaza impungenge ku bwiyongere bwa konti
mpimbano zo ku mbuga nkoranyambaga ziyitirira izina rye.
Ati: “Mwibuka
ko Madamu Natasha Karugire yagaragaje impungenge ku bantu bakoze konti mpimbano
za TikTok na WhatsApp bamwiyitirira. Icyo kibazo kimaze kutugeraho nk’inzego
z’umutekano, twahise dutangira iperereza,” Kituuma yasobanuye.
Yakomeje
avuga ko aba bakekwa bakurikiranywe hifashishijwe ubushobozi bwa Polisi mu
by’ikoranabuhanga (cyber capabilities), maze bafatirwa mu Karere ka Iganga.
Polisi kandi
yagaruje telefoni nyinshi zigendanwa n’amakarita ya SIM menshi, bikekwa ko
byifashishwaga muri ibyo bikorwa by’uburiganya.
Polisi ivuga
ko aba bantu bashukaga abaturage bashakaga ubufasha bw’amafaranga, bakabasaba amafaranga
yo kwiyandikisha cyangwa ayo gutunganya dosiye, ari byo byatumye benshi
bahomba.
Kituuma
Rusoke yihanangirije abaturage, avuga ko ubu buriganya bukomeje kwiyongera
cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Ati: “Ntukishyure
amafaranga yo kwiyandikisha usabwe kuri social media; ni urubuga rutoroshye
kandi rushobora gutuma uhita ushyirwa mu buriganya. Turasaba abaturage
kugenzura neza amakuru yose. Ntawagakwiye kwemera gusa ko umuntu ashyize
itangazo kuri social media ngo ahite aryemera.”
Yongeye gusaba abantu kuba maso cyane cyane ku bijyanye no gusaba visa n’izindi serivisi zikomeye, avuga ko benshi bamaze gutakaza amafaranga menshi baguye mu mitego nk’iyo.
Madamu Natasha
Karugire, umukobwa wa Perezida Yoweri Museveni, yatanze umuburo ku bantu
bamwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’ukwezi gushize.
Kuva yinjiye
ku rubuga rwa TikTok muri Mutarama 2025, Madamu Karugire yakurikiwe n’abantu
benshi, ibintu byakurikiwe n’uko abagizi ba nabi bo kuri internet batangiye
kwifashisha izina n’amafoto ye mu bikorwa by’uburiganya.
Mu itangazo
yari yarasohoye mbere, yagize ati: “Namenyeshejwe ko hari konti mpimbano
zikoresha izina ryanjye n’amafoto yanjye, zigakoresha abaturage zibasaba
amafaranga zibizeza kubafasha. Sinzigera nkora ibi ku mpamvu iyo ari yo yose.”
Yakomeje
asaba abaturage kutagwa mu mutego w’abo bagizi ba nabi, agira ati: “Ntimukabashyigikire
mubohereza amafaranga. Abo ni abanyabyaha n’abanyaburiganya.”
Madamu
Karugire yasobanuye ko afite konti imwe gusa yemewe kuri TikTok iri munsi
y’izina @Natashakarugire83, asaba abayoboke be gukomeza kuba maso mu gihe
iperereza ku bandi bamwiyitirira rikomeje.
Like This Post? Related Posts