• Amakuru / POLITIKI

Nyuma yaho Urukiko rw'Ikirenga mu Rwanda rwemeje ko ikirego umunyapolitike Victoire Ingabire yatanze avuga ko afunze binyuranyije n'amategeko gifite ishingiro bityo kigomba kuburanishwa guhera mu kwezi kwa Werurwe

Ingabire n'umwunganizi we mu mategeko baregeye Urukiko rw'Ikirenga nyuma y'uko Urukiko Rukuru rwari rwatesheje agaciro ikirego cye, ruvuga ko nta shingiro gifite.

Urukiko i Kigali rwafashe umwanzuro mu gihe i Bruxelles mu Bubiligi  imbere y'Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'Uburayi kimwe n'indi myigaragambyo yari iherutse kubera I Paris mu bihe bitandukanye yagiye itegurwa n'abashyigikiye Victoire Ingabire biganjemo  urubyiruko bakoze imyigaragambyo basaba uwo muryango gushyira mu bikorwa umwanzuro wafashe umwaka ushize.

Uwo mwanzuro wasabaga  u Rwanda kurekura nta mananiza Victoire Ingabire.

Victoire Ingabire, azwi nk'impirimbanyi ya politike akaba n'umwe mu batavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda.

Uyu  mugore binyuze  mubakorana nawe nubwo afunze  akomeje gushaka  kwitwaza  Urubyiruko binyuze ku mbuga nkoranyambaga  aho rumwe mu rubyiruko ruba ku mugabane w’uburayi  rukora  ubukangurambaga bwo gukomeza kunenga Leta  y’u Rwanda twavuga nka ARC URUNANA na FDI INKINGI.

 Amakuru agezweho ubu nuko  muri urwo rubyiruko rukomeje kwiyongera hajemo n’abafite ubuhezanguni n’abavuye mu Rwanda  mu myaka mike ishinze nka  NSANZABERA  Aime hamwe n'abandi nka RUGABA Patrick, MWISENEZA Emmanuel,Becker BYANSI,HINGA Placide na Eric ndetse n'abandi batandukanye aba bose bamaze kuba  ibimenyabose kubera  ibikorwa byabo byo guharabika u Rwanda ndetse no gukoresha imbuga zihuriraho abanyapolitike batandukanye batavuga rumwe na FPR aha twavuga nka: BARAFINDA SEGIKUBO Fred,Padiri NAHIMANA ,FDI INKINGI ,n'Abandi batandukanye batavuga rumwe na Leta y'U Rwanda

Aba  bombi  bavugwa nk’abashyigikiye Ingabire Victoire, mugushishikariza urubyiruko gushyigikira ibitekerezo bye no gushaka abarwanashyaka ba Dalfa-Umurinzi itaremerwa

Becker BYANSI, Nsanzabera Aime ,RUGABA na Eric bakomeje  kujya  bagaragara ku ruhembe mu biganiro bikorerwa kuri twitter bavugako ko ubutegetsi bw’u Rwanda burakazwa n’ibitekerezo bya Victoire Ingabire kuko avuga  ibitagenda neza mu Rwanda.

Gutandukira no kwiyemeza  gusebya Leta y’U Rwanda  n’abandi benshi banga u Rwanda birirwa babunza umunwa, bakwiye kuzirikana ko batazihanganirwa na gato cyane  ko Isi yose izi neza aho ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame bwakuye u Rwanda ndetse n’aho burugejeje.

 

Kugoreka ukuri ndetse no gukwirakwiza ibinyoma kwabo twita  ibigarasha nka  Rugaba Patrick, Nsanzabera, Aime na Becker Byansi,Placide na Eric n’abandi batandukanye, nta munyarwanda biteze kuyobya, baribeshya cyane kuko ubuyobozi bw’u Rwanda bwubatse ku buryo butajegajega, bityo rero ibyo barimo ni uguta inyuma ya Huye

 

Abasesenguzi ba politiki bagaragaza ko Ingabire Victoire yerekeje imbaraga ze ku rubyiruko kubera ko ari rwo rufite umubare munini ku mbuga nkoranyambaga,kandi rukunze kutagira amakuru ahagije ku mateka ya politiki y’u Rwanda.

 

 Ibi bikaba bifatwa nk’uburyo bwo gushaka kwiyubakamo isura nshya, nkaho atigeze guhamwa n’ibyaha bikomeye, ahubwo nk’uwiyitirira ko ahagarariye “impinduka n'iyubahirizwa ry'uburenganzira bw'ikiremwa muntu”.

 

Iyi politiki yo gukoresha urubyiruko ikomeje kunengwa n’abayobozi batandukanye bavuga ko ari ugushora urubyiruko mu mikino ya politiki irushora mu kwijandika mu byaha bitandukanye batazi icyo Ababakoresha bashaka kugeraho.

Amakuru yizewe nuko Uyu Nsanzabera Aime  ukomeje kugaraza ubuhezanguni nuko nyuma yo kurangiza kwiga kaminuza yaburiwe irengero hakaba hashize igihe gito agaragara ku mbuga nkoranyambaga no mu  biganiro binenga Leta akaba yarayobotse kujya  mu rubyiruko rw’ibigarasha birwanya Guverinoma y’U Rwanda ,amakuru avuga ko  yabyinjiyemo ubwo yaramaze gusohoka igihugu akerekeza mu gihu cy’Ubufaransa akaba yarahise yiyunga ku batavuga rumwe n'Urwamukamiye agahitamo kugana inzira zo kurusebya ku ruhando mpuzamahanaga avuga ko mu Rwanda  nta burenganzira bwa muntu bwubahirizwa ndetse nta n’Ubutabera buhari ahubwo himakajwe akarengane.

Leta irasaba urubyiruko kwirinda abantu bashaka kurukoresha muri politiki, irwibutsa ko u Rwanda rufite inzira zemewe zo gutanga ibitekerezo no kwitabira imiyoborere.

Perezida Paul Kagame akunda  gusaba  ko urubyiruko rugomba kwitabira politiki yubaka igihugu, anaburira abakiri bato kwirinda ababayobya babashukisha amagambo meza bafite imigambi yo gusenya u Rwanda .

Mu gihe hari abagerageza gukoresha urubyiruko binyuze muri politiki yubakiye ku marangamutima n’amateka agorekwa, Leta igaragaza ko politiki nyayo igomba gushingira ku mategeko, ku kuri no ku nyungu z’igihugu.

 

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments