Abaturage bo mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Kigarama, barasaba ubuyobozi kubafasha gushyinguza umusore witwa Nyandwi Eliezel wari uzwi nka Mitsutsu wapfuye hanyuma Se wo mu Karere ka Ruhango akanga ko bamushyingura kandi n' imva yari yapfubye (yacukuwe).
Uyu musore yapfiriye aho yari acumbitse mu Mudugudu wa Kivu, mu Kagari ka Nyarurama, mu Murenge wa Kigarama, mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali.
Amakuru atangwa n'abaturage avuga ko nyuma y'uko uwo musore apfuye bakusanyije amafaranga yo gushyinguza ba nyakwigendera ariko batungurwa ni uko Se utuye mu Karere ka Ruhango mu Ntara y'Amajyepfo yanze ko ashyingurwa.
Nyuma y'uko Se wa nyakwigendera yanze ko ashyingurwa umurambo wakomeje kuba uri mu rugo rw'umuturage nk'uko abaturage baganiriye na BTN TV babivuga.
Umwe yagize ati:"Nyandwi Eliezel wapfuye yari umupangayi wacu, twari tumaranye umwaka wose nta kibazo dufitanye kuko yari umuntu ukundwa ba bose kuko yabanaga neza. Yari asanzwe aruhuka umunsi umwe mu Cyumweru, ku wa Gatandatu cyangwa ku Cyumweru, rero mu gitondo namuciyeho ameze nk'umuntu ariko ati byakomeye narembye, ndamubwira nti se tujye gushaka umujyanama w'ubuzima, ati erega nta na Mutuelle de Santé ngira kandi ndumva bikomeye, ndamubwira nti reka noneho turebe uko mu gitondo biraba bimeze ...mu gitondo mu Saa Tatu (9h00') rero dusanga yapfuye."
Yakomeje avuga ko muri icyo gihe bari bamuzaniye amata ariko ayanyoye arayagarura (arayaruka) gusa ntibamenye uburwayi yari afite.
Nyakwigendera akimara gupfa abaturage bo muri ako gace ndetse n'aho yakoreraha mu Biryogo bakusanyije amafaranga yo gushyinguza ariko Se yanga ko ashyingurwa.
Ati:"Isanduku yari yabonetse ndetse n'imva bari bamaze kuyicukura (yapfubye) n'imodoka yo kumutwara yari yaje ariko iwabo (Se) banze ko ashyingurwa. Bahereye mu gitondo bavuga ngo baraje nyuma ngo tumujyane iwabo mu Ruhango ngo bamwishyingurize."
Abaturage basaba ko umurambo wa nyakwigendera washyingurwa ibindi bibazo biri mu muryango bikazasuzumwa nyuma kuko biteye ikibazo kuba umuturage yararana umurambo mu nzu kubera nta bushobozi bwo kuwujyana mu buruhukiro.
Umuyobozi Nshingwanikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, avuga ko icyo kibazo atari asanzwe akizi akaba yari agiye kugikurikirana.
Nyakwigendera Nyandwi Eliezel yari afite imyaka 34 y'amavuko, akaba yakomokaga mu Karere ka Ruhango, mu Ntara y'Amajyepfo.