• Amakuru / MU-RWANDA


Bamwe mu batuye mu murenge wa Runda mu akagali ka Kagina bavuga ko bavuga ko batunguwe n’urupfu rwa Mujawayezu Pelagie w’imyaka 64 basanze mu nzu yapfuye atewe icyuma, bakaba bakeka ko yishwe n’umwana we Maniragaba Schadrak ufite imyaka 20 babanaga.

Umwe mu baturanyi ba Nyakwigendera wanatangaje iyi nkuru y’incamugongo ahamya ko akurikije uko yabonaga umurambo we warumaze nk’amasaha 6 cyangwa 7 apfuye.

“Nazindutse njya kumureba ndasuhuza mbura unyikiriza nuko nca mu gikari ngo ndebe ndebye neza mbona ahantu aryamye areba hirya kandi apfutse igitenge mu mutwe mukozeho mubaza nti Pelagie ko utari wabyuka warwaye? Mukozeho nsanga yabaye nk’igiti nahise nsohoka mbwira abaturanyi turatabaza.

Undi muturanyi wa Pelagie wari ahabereye ibi byago yagize ati: “Twumvise inkuru mbi ko Pelagie yapfuye. Ariko tubyumva hari hashize iminsi umwana we wari waragiye ariko aza kugaruka. Agaruka yarihindurije asa n’ufite ikibazo cyo mu mutwe kuko yajyaga yirirwa agenda, hari n’abavuga ko yakambakambaga nka metero Magana abiri. Mushiki we na mukuru bari baramuhunze kubera ko yakundaga kurwana.”

Abaturanyi bavuga ko igituma bakeka uwo musore ari uko yahunze kandi ejo yarahiriwe ndetse akanaharara, bagasaba ko uwabigizemo uruhare wese yashakishwa agakanirwa urumukwiye kuko uwo mukecuru ntawe yabaniraga nabi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda Ndayisaba Egide, ahamya amakuru y’urupfu rwa Pelagie agahamya ko uwamwishe ataramenyekana ariko iperereza rikomeje.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments