• Amakuru / MU-RWANDA


Bamwe mu batuye mu mirenge wa Ruhuha, Ngeruka, Mareba na Gashora mu karere ka Bugesera bivugwa ko banyweye inzoga yitwa Kanyanga birakangira benshi barwaye bikomeye ndetse bamwe muribo bitaba Imana. 

Kuwa 06 Gashyantare 2026, abaturage bavuga ko abagera kuri 16 bari bamaze kwitaba Imana abandi 20 bakaba barembeye kwa muganga no mu ngo zabo.

Ni inzoga bivugwa ko yakorwaga n’uwitwa Nshyimyiryayo Damascene ufite imyaka 46, nyuma yo kuzenga akazisakaza mu bazicuruzaga.

Abaturage bavuga ko uyu Damascene nawe yaje kwitaba Imana azize iyo nzoga yakoraga.

Umugore wa Nyakwigendera Damascene, Nyirabazungu Therese bivugwa ko ariwe wenze kanyanga imaze guhitana benshi ahakana ko bakoraga kanyanga agahamya ko ibyo bo bakoraga ari urwagwa.

Umwe mu baturage twasanze aho bagiye gushyingura Damascene ahamya ko muri Ngeruka Leta ikwiriye gushyira imbaraga mukuharwanya kanyanga, ahamya ko bavangaga methanol na kanyanga ntoya.

Tuyisenge Jean Baptiste ushinzwe ubuzima n’isuku mu murenge wa Ngeruka ukanaba umwe mu mirenge imaze gupfusha benshi yemereye B PLUS TV ko iyi mirenge irimo abakora izo kanyanga ariko akavuga ubuyobozi bukomeje ingamba zo kuzihashya.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments