• Amakuru / MU-RWANDA


Bamwe mu bagore biganjemo abo mu gace kazwi nko mu Gasitwe kari mu mudugudu wa Nyarusange akagali ka Nyamugari umurenge wa Gasaka, mu mujyi w’akarere ka Nyamagabe bavuga ko babangamiwe n’uwitwa Habyarimana Jean Baptiste uzwi ku kazina ka John Gisazi ngo wiyitirira imitungo y’abandi akabeshya abagore ko ari iye nyamara itari iye agamije kujya kubatunga nk’abagore be, rimwe na rimwe ngo n’imitungo yabo akayibanyaga, ngo yabona imaze gushira akabirukana nabi. 

Bamwe mubo byabayeho baganiriye na mugenzi wacu wo kuri B Plus Tv bamusobanurira uko byagenze.

“Yantekeye umutwe anyereka ko ari umuntu ushoboye kandi aho ashaka hose yemerewe kuhagera, nanjye nitanga numva ko ndi kumwe n’umugabo w’umukire.”

Bagaruka ku ngeso mbi ya John Gisazi abenshi bashimangira ko areba umukobwa cyangwa se umugore mwiza akamubeshya ko iyo nzu arimo ari iye kandi afite ubundi akamugira umugore nyuma y’iminsi itatu agahita amuboloka!

Habyarimana Jean Baptiste utungwa agatoki ku kwigira igihazi abeshya abatari bake, ku murongo wa telephone yahakanye ibimuvugwaho avugwaho bigamije kumuharabika.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Agnes mu butumwa bugufi yavuze iki kibazo atarikizi ariko ko agiye kugikurikirana kugira ngo gikemuke.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments