Impirimbanyi Narges Mohammadi, wegukanye igihembo
cyitiriwe Nobel cy’Amahoro, yakatiwe n’urukiko rwo muri Iran igifungo cy’imyaka
itandatu azira guterana no kugira umugambi wo gukora ibyaha.
Nk’uko
byatangajwe n’umwunganizi we mu mategeko, Mostafa Nili, Mohammadi yanahawe
n’igihano cyo kubuzwa gusohoka mu gihugu mu gihe cy’imyaka ibiri. Yanakatiwe
igifungo cy’undi mwaka n’igice azira ibikorwa byo kwamamaza . Byongeye kandi,
azajyanwa mu buhungiro bw’imyaka ibiri mu mujyi wa Khosf, uherereye mu ntara ya
Khorasan y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Iran.
Hakurikijwe
amategeko ya Iran, ibihano by’igifungo bizakorerwa icyarimwe. Me Nili yavuze ko
yizeye ko, bitewe n’ibibazo by’ubuzima Mohammadi afite, ashobora “kurekurwa
by’agateganyo atanze ingwate kugira ngo abashe kwivuza.” Yongeyeho ko umwanzuro
w’urukiko utaraba ndakuka kandi ushobora kujuririrwa.
Mu gihe
kirenga imyaka 25 ishize, Narges Mohammadi w’imyaka 53 yagiye aburanishwa kandi
agafungwa inshuro nyinshi kubera ibikorwa bye byo kwamagana ku mugaragaro
igihano cy’urupfu muri Iran no kurwanya itegeko rihatira abagore kwambara
imyambaro yagenwe n’igihugu.
Mohammadi
amaze igice kinini cy’imyaka icumi ishize afunzwe, kandi ntiyabonye abana be
b’impanga baba i Paris kuva mu 2015.
Like This Post? Related Posts