• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Nyuma y’imyaka hafi itanu ishize isoko rya Kariakoo riri mu mujyi  wa  Dar es Salaam ryongeye gufungura imiryango yaryo, nyuma y;inkongi ikomeye yaritwitse rigakongoka rigashira . Umuhango wo kurifungura ku mugaragaro wabaye ku Cyumweru tariki ya 8 Gashyantare, witabiriwe na Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan.

Mu ijambo rye muri uwo muhango, Perezida Samia Suluhu Hassan yagarutse ku mpaka zakurikiye inkongi yabaye ku wa 10 Nyakanga 2021. Yavuze ko iyo nkongi yari igikorwa cy’ubugizi bwa nabi kigamije gusibanganya ibimenyetso by’imicungire mibi y’imari. Yashishikarije ko hubakwa isoko rijyanye n’amahame mpuzamahanga.

Yagize ati: “Ibicuruzwa bigurishwa hano ntibizifashishwa n’Abanyatanzaniya gusa, ahubwo n’abanyamahanga baturuka mu bihugu duturanye. Ni yo mpamvu nsaba Ikigo cya Tanzaniya gishinzwe kugenzura ubuziranenge (TBS) kwita ku kureba ko ibicuruzwa bigurishwa kuri iri soko byujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga, kugira ngo Kariakoo imenyekane ku isi hose.”

Kuri iyi nshuro, hatanzwe amabwiriza agamije gukorera mu mucyo mu itangwa ry’aho abacuruzi bashyira amaduka yabo, kuko mu bihe byashize iyo gahunda yaragiye ivugwaho ruswa.

Isoko rya Kariakoo rifite uruhare runini mu bukungu bwa Dar es Salaam n’igihugu cya Tanzaniya muri rusange. Ni n’urwego rukomeye rw’ubucuruzi muri Afurika y’Iburasirazuba no hagati. ryubatswe n’umwubatsi w’Umunyatanzaniya witwa Beda Amuli, maze rifungurwa bwa mbere mu 1975.

 



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments