U Rwanda rwakiriye abaturage barwo 161 batahutse kuri uyu wa Kabiri, bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aba Banyarwanda
bakiriwe mu Karere ka Rubavu n’abarimo Umuyobozi w’aka karere, Mulindwa
Prosper. Bari barafashwe bugwate n’Umutwe w’iterabwoba wa FDLR. Barimo abana
110, abagabo 13 n’abagore 38.
Batashye banyuze ku mupaka munini wa La Corniche, uhuza u Rwanda
na RDC, kuri uyu wa kabiri tariki 10 Gashyantare 2026, bahasanga imodoka
zibategereje kugira ngo banyuzwe mu kigo cya Kijote mu Karere ka Nyabihu,
gitangirwamo amahugurwa by’igihe gito.
Igikorwa cyo gucyura Abanyarwanda cyashingiye ku myanzuro
yafatiwe mu nama y’u Rwanda, RDC n’Ishami ry’Umuryango w’Abibutse ryita ku
mpunzi (UNHCR) yabereye i Addis Abeba muri Ethiopie, tariki 24 Nyakanga 2025.
Aba Banyarwanda babaga mu nkambi y’agateganyo ya Goma, nyuma yo
kuva mu bice bitandukanye mu burasirazuba bwa RDC, aho bari barafashwe bugwate
na FDLR.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yabwiye aba
Banyarwanda batahutse ko atumva impamvu hari Umunyarwanda ugikwiriye kuba yitwa
impunzi.
Ati “Umuntu utari mu gihugu yitwa ko yahunze aba ari gukorera mu
gihombo, kuko u Rwanda rwatoye amategeko avanaho ubuhunzi mu buryo bwose, iyo
twisesenguye uko tubayeho ntabwo tubona impamvu yatuma Umunyarwanda aba
impunzi, nibyo bari barababwiye muri mu ishyamba barababeshye kandi namwe
murabyibonera.”
“Twebwe twakira impunzi zo mu bindi bihugu, tukazitaho cyangwa
tukabafashiriza iwabo, kugira ngo nabo bave mu buhunzi, twabubayemo turabuzi
tugeze aho tubuvamo, tuba mu gihugu cyacu.”
Meya Mulindwa yakomeje abibutsa ko bari mu maboko meza y’Igihugu
kibakunda, abibutsa ko bagomba guhamagara abo basizeyo nabo bagataha.
Nyiransabimana Ancille, uri mu kigero cy’imyaka 64 yavuze ko
yavuye mu Rwanda 1994. Yashimangiye ko atashye mu yahoze ari Komine Mutura
kandi yiteguye gukora ngo nawe yiteze imbere, kuko yishimiye kugaruka mu gihugu
cyamubyaye.
Bahise bajyanwa mu kigo bagiye kunyuzwamo by’igihe gito cya
Kijote ho mu Karere ka Nyabihu.
Nibamara kubona ibyangombwa bibaranga, Leta izabaha impamba yo
kubafasha kwinjira mu buzima busanzwe, aho bahabwa amafaranga y’ibanze yo
kubafasha gutangira ubuzima, aho urengeje imyaka 18 ahabwa Amadolari ya Amerika
188, uri munsi yayo agahabwa Amadolari 113 ndetse buri wese agenerwa n’ibyo
kurya by’ibanze bifite agaciro k’ibihumbi 45F rw.