Mu karere ka Gasabo umurenge wa Gatsata ahazwi nko mu kiderenga umumotari witwa Fils yasanzwe mu nzu amanitse mu mugozi bikekwako yiyahuye. Polisi y’igihugu itangaza ko yamenye aya makuru kandi ko byemejwe ko ashyingurwa nta rindi perereza.
Ibi byabereye ahazwi nko mu Kiderenga
mu kagari ka Nyamabuye mu murenge wa Gatsata w’akarere ka Gasabo aho umugabo
uri mu kigero cy’imyaka 40 witwa IRADUKUNDA Albert uzwi ku izina rya Fils
usanzwe akora akazi k’ubumotari ku mugoroba w’ejo yasanzwe mu mugozi
w’icyogesho mu nzu abamo yamaze gushiramo umwuka.
Ababibobonye bavuze
ko batazi
neza icyaba cyateye nyakwigendera kwiyahura gusa ngo yari amze kuvugana
n’umugore we usanzwe uba mu cyaro kuri telefoni ngo kandi yaramaze iminsi agaragara
nk’ufite agahinda.
Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa
Kigali CIP Wellars GAHONZIRE yahamije aya makuru avuga ko Polisi nyuma yo gusuzuma
neza iby’urupfu rwa nyakwigendera yahise yemeza ko ashyingurwa hatabaye
iperereza rirerire.
Ubwo umunyamakuru wa B plus
Tv
yatunganyaga iyi nkuru umurambo wa Nyakwigendera wari wajyanwe mu karere ka
Rulindo aho asanzwe akomoka anafite abana babiri n’umugore.
Uyu mugabo yari asanzwe abana n’abandi basore babiri bose bakaba babanaga ari batatu mu nzu itagira icyumba izwi nka chambrette.