Ku munota wa 8 Hakim Kiwanuka yazamuye neza umupira, William Togui ashyiraho umutwe gusa umupira unyura impande y’izamu gato cyane.
Ikipe y’Ingabo z’igihugu yakomeje gusatira ndetse abarimo Ruboneka Jean Bosco na Djibril Ouattara barata uburyo buremereye bwashoboraga kuba bwavuyemo ibitego.
Ku munota wa 23, Al Hilal SC yafunguye amazamu kuri kufura nziza yatewe neza na El Hadji Madicke Kane ubundi Hakizimana Adolphe ntiyamenya uko byagenze.
Nyuma y’uko iyi kipe yo muri Sudani ifunguye amazamu yakomeje gusatira cyane ari na ko ba myugariro ba APR FC bakora amakosa, igice cya mbere kirangira ikiyoboye n’igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri Al Hilal yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Adama Coulibari na Walieldin Daiyeen hajyamo Girumugisha Jean Claude na Ernest Luzolo.
Nk'uko byari bimeze mu gice cya mbere, abarimo Ruboneka Jean Bosco bakomeje kubona uburyo imbere y’izamu ariko bakabupfusha ubusa.
Ku munota wa 70 APR FC yari ifunguye amazamu habura gato ku ishoti riremereye ariko umunyezamu wa Al Hilal akora amakosa ananirwa kugumana umupira usanga Ouattara agiye kuwushyira mu izamu biranga.
APR FC yahise ikora impinduka mu kibuga havamo Djibrill Ouattara na Ruboneka Jean Bosco hajyamo Mamadou Sy na Memel Dao.
Ku munota wa 81 Al Hilal yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Emmanuel Flomo ahawe umupira mwiza na Girumugisha Jean Claude.
Uyu mukino warangiye Al Hilal itsinze ibitego 2-0 ihita ifata umwanya wa mbere n’amanota 38 , APR FC yo ijya ku mwanya wa kabiri n’amanota 37.
