Umuhanzikazi
wo muri Nigeria wegukanye igihembo cya Grammy Awards, Temilade Openiyi uzwi nka
Tems, yanditse amateka mashya aba umugore wa mbere wo muri Afurika ugeze ku
ndirimbo zirindwi (7) zigeze ku rutonde rw’indirimbo zakunzwe cyane muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika rwa Billboard Hot 100.
Ibi Tems
yabigezeho nyuma y’uko indirimbo ye ‘What You Need’ yinjiriye bwa mbere kuri
uru rutonde iri ku mwanya wa 93, bigatuma umubare w’indirimbo ze zimaze
kugaragara kuri Billboard Hot 100 wiyongera ugera kuri zirindwi.
Uyu
muhanzikazi ubu anganya n’abandi bahanzi b’abanyafurika babiri bamaze kugera
kuri uru rwego, barimo Burna Boy wo muri Nigeria n’itsinda Seether ryo muri
Afurika y’Epfo, bose bafite indirimbo zirindwi zigeze kuri Billboard Hot 100.
Si ubwa
mbere Tems yandika amateka. Mu mwaka wa 2022, yinjiye mu gitabo cy’amateka
nk’umuhanzi wa mbere wo muri Afurika wagize indirimbo yinjiriye ku mwanya wa
mbere (No.1) kuri Billboard Hot 100, binyuze mu ndirimbo ‘Wait For U’ yakoranye
na Future na Drake.
Byitezwe ko Tems
ashobora gusiga Burna Boy na Seether akabarenza, kuko indirimbo ‘Bunce Road
Blues’ ya J. Cole, yahuriyemo na Tems ndetse na Future, ishobora kuzinjira kuri
Billboard Hot 100 mu cyumweru gitaha.
Uyu
muhanzikazi akomeje kwerekana ko ari umwe mu bahanzikazi bo muri Afurika bafite
izina rikomeje kwiyubaka ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane ku isoko ry’umuziki
ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Temilade
Openiyi, uzwi ku izina rya Tems, ni umwe mu bahanzikazi bo muri Afurika bagize
izamuka rikomeye ku ruhando mpuzamahanga mu gihe gito.
Yavukiye
muri Nigeria, ariko igice cy’ubwana bwe yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika n’u Bwongereza, ibintu byagize uruhare mu gutuma umuziki we ugira
umwihariko uhuza amajwi n’imiterere itandukanye.
Tems
yatangiye kumenyekana mu 2018, ariko izina rye ritangira kuvugwa cyane mu 2020
ubwo yasohoraga indirimbo ‘Try Me’, yakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu
bitangazamakuru, bituma atangira kwigarurira abafana benshi muri Afurika no
hanze yayo. Iyi ndirimbo yagaragaje ijwi rye ryihariye, rifite ubuhanga
buhanitse n’amarangamutima menshi, riherekejwe n’umuziki uhuza Afrobeats,
R&B na Soul.
Mu 2020
kandi, Tems yakoze amateka binyuze mu ndirimbo ‘Essence’ ya Wizkid, aho yari
yafatanyije na we. Iyi ndirimbo yabaye imwe mu zahesheje umuziki wo muri
Afurika izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga, ininjira ku rutonde rwa Billboard
Hot 100, ikanabera Tems umuryango winjira ku isoko rikomeye rya Amerika.
Kuva icyo
gihe, Tems yakomeje gukorana n’ibyamamare bikomeye ku Isi barimo Drake, Future,
Beyoncé, Rihanna na J. Cole, ibintu byakomeje kuzamura izina rye no kumushyira
mu cyiciro cy’abahanzi b’isi.
Mu 2022,
yanditse amateka aba umuhanzi wa mbere wo muri Afurika wagize indirimbo ‘Wait
For U’ yahuriyemo na Drake na Future yinjiriye ku mwanya wa mbere wa Billboard
Hot 100.
Umuziki wa
Tems urangwa n’ubutumwa bushingiye ku marangamutima, kwigenga kw’abagore,
kwiyemera no kurenga imipaka. Ijwi rye rifite imbaraga ariko rituje, rituma
indirimbo ze zigira umwimerere wihariye utandukanye n’uw’abandi bahanzi benshi
bo mu bwoko bwa Afrobeats.
Kuri ubu,
Tems afatwa nk’umwe mu bahanzikazi bo muri Afurika bafite ijambo rikomeye ku
isoko mpuzamahanga ry’umuziki.
Ibihembo
n’intsinzi akomeje kugeraho, birimo Grammy Award, byerekana ko atari impano
y’igihe gito, ahubwo ari umuhanzi uri kubaka umurage urambye mu muziki w’Isi.
Like This Post? Related Posts