• Imyidagaduro / IBITARAMO

Umuramyi  Nzungu usanzwe ukorera umurimo wo guhimbaza Imana Nzungu  nyuma yo  gushyira hanze Indirimbo  Siku za Matata  yakoranye n’Itsinda  rya Ben na  Chance yabakeje kuba baramufashije kugera ku nzozi ze .

Uyu  muramyi  watangiye  urugendo rwe  rwo gucuranga piano ubu akaba yaramaze kuba umuhanzi ukomeje kubaka amateka meza  mu baririmbyo b’indirimbo zo kuramya no guhimba ashimangira ko  ubwo yatangiraga  uyu murimo yari azwi cyane  mu njyana izwi nk’igisirimba byamusunikiye mu kuririmba indirimbo ze .

 

Nzungu aherutse gushyira hanze indirimbo ye ya karindwi yise “Siku za Matata”, yakoranye n’itsinda ry’abaramyi Ben na Chance, imwe mu matsinda afite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no hanze yarwo.

Iyi ndirimbo ikomeje kwakirwa neza, ikaba ikurikiye iyo yari aherutse gushyira hanze yise “Intore”, yakoranye na Gisubizo Ministries.

Izi ndirimbo zombi, kimwe n’izindi Nzungu ateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere, ziri mu zigize album ye ya mbere yise “Dufite Amashimwe”.

Iyi Album igaragaza urugendo rwe rw’imyaka myinshi mu muziki, ikaba iriho n’izindi ndirimbo yakoranye n’abaramyi batandukanye barimo Israel Mbonyi, Gaby Kamanzi n’abandi.

Nzungu asanzwe azwi cyane nk’umucuranzi wa piano, wubatse izina mu gucuranga mu buryo buhambaye igisirimba mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Icyakora, kuba uyu munsi yumvikana nk’umuririmbyi ufite indirimbo ze bwite, ni intambwe ikomeye ashimangira ko atari impanuka, ahubwo ari igisubizo cy’urugendo rurerure n’abantu bamuherekeje.

Nzungu yatangarije  umunyamakuru wacu ko  impamvu yahisemo gukorana indirimbo na Ben na Chance aria bantu asanzwe aziranye  nabo kandi  akunda ibikorwa  byabo birangwa n’ubuhanga buhebuje

Ati: “Nahisemo gukorana nabo kubera ko ari inshuti zanjye. Ni abantu twakuranye, bamfashije kuzamura umuziki wanjye kuva ngitangira. Bagendaga bantinyuranya, bambwira bati ‘washobora kuririmba’, kuko njye nari nsanzwe ncuranga. Ben yakundaga kumbwira ati ‘ugerageze no kuririmba’, niyo mpamvu navuze nti aba bantu baramfashije, reka dukorane indirimbo.”

Uyu muramyi akomeza avuga ko Ben na Chance batari inshuti gusa, ahubwo ari n’abantu afata nk’icyitegererezo mu muziki.

Yagize ati: “Indi mpamvu yatumye mbahitamo ni uko ari abantu b’ikitegererezo umuntu yakorana nabo. Numva nshaka kugera ku rwego bagezeho. Umuziki wabo bawukora neza cyane, niyo mpamvu navuze nti nakorana nabo indirimbo. Nashakaga kumva mfite ‘collabo’ nabo.”

Nzungu ntiyahishe ko gukorana indirimbo na Ben na Chance ari ikimenyetso gikomeye ku rugendo rwe bwite, ndetse ko bimufitiye igisobanuro cyihariye kurusha uko abantu babibona.

Ati: “Ndikumva ari amateka kuri njye kuba mfitanye indirimbo na Ben na Chance. Hari n’abandi mfite indirimbo nabo, ariko aba bo ni abantu bakomeye cyane kuri njye.”

Mu gihe Nzungu akomeje gutunganya album ye ya mbere, Ben na Chance bo nabo bari mu myiteguro y’igitaramo gikomeye cya Pasika bateganya gukorera muri BK Arena ku wa 5 Mata 2026, kizahuza abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu ijoro rimwe rizaba ryuzuyemo ibihe byo gushima no guhimbaza Imana.

Iyi ndirimbo “Siku za Matata” ikomeje kugaragaza neza uko Nzungu atavuye mu gucuranga gusa, ahubwo yinjiriye mu muziki byeruye, atangiye icyiciro gishya cy’urugendo rwe nk’umuramyi wiyemeje kuririmba ubutumwa bufite aho bujyana, ashingiye ku mpano ye n’abantu bagize uruhare mu kumugeza aho ageze uyu munsi.

 




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments