• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzikazi w’Umunyamerika Britney Spears yagurishije uburenganzira ku ndirimbo  na sosiyete icuruza uburenganzira bw’umuziki yitwa Primary Wave, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Amerika

Nubwo aya makuru yatangajwe n’itangazamakuru, nta cyemezo cyemewe ku mugaragaro cyari cyatangazwa n’abamuhagarariye cyangwa na Primary Wave ubwayo.

Nk’uko ayo makuru abitangaza, amasezerano yasinywe ku wa 30 Ukuboza, ariko inyandiko zemewe n’amategeko ntizigaragaza amafaranga nyir’izina yaguzweho. Urubuga TMZ rwabanje gutangaza aya makuru ruvuga ko ayo mafaranga ashobora kuba ari hafi miliyoni 200 z’amadolari ya Amerika, angana n’ayaguzweho uburenganzira ku ndirimbo za Justin Bieber mu 2023.

Britney Spears, ubu ufite imyaka 44, yari amaze imyaka 13 (2008–2021) ari mu buyobozi bwihariye ku mutungo we. Nyuma y’uko ubwo buyobozi burangiye, yatangiye kuvugurura imicungire y’imari n’ibikorwa bye by’ubuhanzi, ndetse agabanya cyane ibikorwa byo kuririmba ku rubyiniro.

Uyu muhanzikazi wamamaye cyane mu ndirimbo nka “…Baby One More Time” na “Oops!... I Did It Again”, yinjiye mu rutonde rw’abahanzi benshi bamaze kugurisha uburenganzira ku bihangano byabo mu myaka yashize, barimo Bruce Springsteen, Bob Dylan, Shakira na KISS.

Primary Wave iri mu masosiyete akomeye muri uru rwego, kuko ifite uburenganzira ku bihangano by’abahanzi bakomeye nka Whitney Houston, Bob Marley, Prince na Stevie Nicks. Hari n’abandi bashoramari bakomeye muri iri soko barimo Recognition Music Group, Concord Music Publishing, ndetse n’amasosiyete akomeye nka Sony, Universal na Warner.

Isoko ryo kugurisha uburenganzira ku ndirimbo ririmo gutera imbere cyane, kuko rifatwa nk’ishoramari rirambye cyane cyane muri iki gihe cya streaming. Ba nyir’uburenganzira ku ndirimbo bahabwa amafaranga igihe cyose indirimbo icuranzwe kuri radiyo, kuri internet, igurishijwe kuri album, cyangwa ikoreshwa mu kwamamaza no muri filime.

Uburenganzira bw’iyandikwa bw’ibihangano  bugena uburyo indirimbo isubirwamo ikanagabanywa ku isoko.

Aya masezerano ashobora gufungura amarembo mashya y’uko indirimbo za Britney Spears zishobora kongera gukoreshwa mu bucuruzi, kwamamaza no mu zindi gahunda zitandukanye mu gihe kiri imbere.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments