Mu gihe Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kurwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda (TI) igaragaza ko ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu kurwanya ruswa muri Africa,hari abasanga hagikenewe imbaraga mu mitangire ya serivise mu nzego z’ibanze kuko ari ho hakigaragara ibibazo bituma ibona icyuho.
Ku umunsi w’ejo tariki 10 Mutarama 2026 ni bwo
Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kurwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency
International (TI) ubwo wamurikaga raporo ngarukamwaka igaragaza uko
ibihugu bihagaze ku bijyanye na ruswa (CPI) watangaje ko ugereranyije n’umwaka
wabanje, mu 2025 u Rwanda rwazamutseho imyanya ibiri ku rwego rw’Isi mu
kurangwamo ruswa nke, rugera ku mwanya wa 41 mu gihe muri Africa ruri ku mwanya
wa gatatu. Ibi umuvunyi mukuru NIRERE
Maderene yabigarutseho avuga ko ari intambwe nziza ariko ikeneye izindi
mbaraga.
Icyakora abaturage batandukanye baganiriye na Bplus
tv bavuga ko hari ahakigaragara imitangire mibi ya serivisi cyane cyane mu
nzego z’ibanze ndetse n’ikimenyane cg icyenewabo mu kazi n’ahandi, ibigira uruhare muri ruswa
ikigaragaragara.
Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango Transprency
international Rwanda Appolinaire MUPIGANYI avuga ko mu cyatumye ruswa igabanuka mu Rwanda harimo kuba harashyizwe imbaraga mu
guhashya abitwa ibifi binini cyangwa abakomeye bafite aho bahuriye no kuyitanga
cg kuyakira kandi ko aho hagombaga gukomeza gushyirwa imbaraga.
Iyo raporo ishingiye ku bushakashatsi bwakorewe mu
bihugu 182 mu 2025. Ni ubushakashatsi bushingiye ku kwegeranya amakuru ya
raporo zikorwa n’indi miryango mpuzamahanga itandukanye noneho agahuzwa.
Ku rwego rw’Isi iyo raporo yagaragaje ko u Rwanda
mu mwaka ushize rwabaye urwa 41 mu kurangwamo ruswa nke, ruvuye ku mwanya wa 43
mu 2024. Ni mu gihe amanota yarwo na yo yiyongereye, ava kuri 57% rwagize mu
2024 agera kuri 58% mu 2025.
Ku rwego rwa Afurika, u Rwanda rwaje ku mwanya wa
gatatu rusangiye na Botswana byanganyije amanota 58%, Cape Verde yagize 62%,
ifata umwanya wa kabiri. Ibirwa bya Seychelles byaje ku mwanya wa mbere
n’amanota 68%.
TI Rwanda itangaza ko ahagikenewe imbaraga hakigaragara ruswa iri hejuru ari ruswa y’igitsina itangwa mu kazi no mu mitangire ya serivise.