• Amakuru /


Mu karere ka Bugesera mu murenge wa Juru haravugwa inkuru y’urupfu rw’amayobera rw’uwitwa Bizimana Jean Marie Vianney w’imyaka 64 bivugwa ko yaguye mu maguro y’umugore basambanaga. 

Ibi byago byabaye ahagana saa kenda z’amanywa mu isentere ya Kabukuba mu murenge wa Juru, k’umugore abaturage bavuga yari inshoreke ya Nyakwigendera Bizimana.

Umugore wa Nyakwigendera Bizimana Jean Marie Vianney ugaragaza akababaro kenshi avuga ko basezeraniye mu cyahoze ari Komini Tumba ubu ni mu karere ka Rulindo yari afite imyaka 19 nawe afite 18, ariko ko yari abizi ko afite inshoreke bahararanye.

Abana na Nyakwigendera Bizimana bavuga uwo mugore akwiriye kubibazwa kuko Se yari afite rendez-vous kwa Muganga.

Umugabo wa Nyiransabimana wasambanaga na Bizimana avuga ko umugore we yaryamanaga na Bizimana ndetse yigeze kubafatana bagashaka no kumutema.

Umukozi ushinzwe Imari n’ubutegetsi mu murenge wa Juru yemereye B Plus TV ko Bizimana yitabye Imana ariko ko Icyamwishe kizamenyekanira mu bisubizo byo kwa muganga.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments