Abaturage bo mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Kanama, bavuga ko bigoye guhabawa serivisi mu nzego z'ibanze utaratanze amafaranga ibihumbi 18.000Frw ya Ejo Heza.
Abaganiriye na BTN TV bavuga ko umuturage iyo agiye gusaba serivisi mu nzego z'ibanze asiragizwa asabwa kubanza gutanga amafaranga ya Ejo Heza.
Umwe yagize ati:"Utaratanze Ejo Heza nta kibazo bagukemurira. Nagiyeyo ndarambirwa basaba kubanza gutanga amafaranga ibihumbi 18.000Frw."
Bakomeza bavuga ko gutegerwa kuri serivisi bakakwa amafaranga ya Ejo Heza batayafite bibagiraho ingaruka zitandukanye, bagasaba ko byahinduka kuko gutanga Ejo Heza atari itegeko.
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Murwanashyaka Prosper, avuga ko iki kibazo atari akizi ariko yongeraho ko gusabwa amafaranga ya Ejo Heza atari ikiguzi cya serivisi.
Yagize ati:"Umuhigo wa Ejo Heza ni umuhigo w'ubukangurambaga ntabwo ari ikiguzi cya serivisi. Ni umuhigo ushyirwa mu bikorwa ku nzego zose, mu Mudugudu, mu Masibo, mu Kagari...byashoboka ko hari umuyobozi waba warabikozemo amakosa iyo tumumenye tumugira inama, ntabwo tubishyigikiye rwose."
Yakomeje asaba abayobozi bo mu nzego z'ibanze kwigisha abaturage akamaro ko kwizigamira muri Ejo Heza kuko amafaranga bazigama ari ayabo atari aya leta.