• Imyidagaduro / IBITARAMO

Mu gitondo cyo kuri  uyu  wa Kane tariki ya 12 Gashyantare nibwo  umuhanzi  Nimbona Jean Pierre  uzwi nka Kidumu kibindo yageze  I Kigali  aje kwitabira igitaramo Inganzo ntahagarwa cya Yvan Muziki

Ahagana kw’isha ya  saa moya na 50nibwo Kidumu yari asesekanye  ku kibuga cy’ indege mpuzamahanga cya Kigali  aho yakiriwe  na Mugenzi we Yvan Muziki wamutumiye mu gitaramo  cyo kumurikiramo  album ye ya mbere yise “Inganzo Ntahangarwa” azamurika mu ijoro rizabanziriza umunsi wahariwe abakundana.

Icyo gitaramo  kizaba  tariki ya 13 Gashyantare 2026kizitabirwa n’abandi bahanzi bakomeye hano mu Rwanda nka  Marina,Massamba Intore,Jules Sentore  n’abano benshi batandukanye  kikazabera muri Kigali Universe .

Yvana Muziki aherutse gutangariza  itangazamakuru ko iyi  Alubumu iyi albumayifata nk’ikomeye mu buzima bwe, kandi yishimiye kuzayimurikira abantu ku nshuro ya mbere azaba akoreye igitaramo cyo kumurika album ye mu Rwanda.

Ati “Ni wo muzingo wuje inganzo n’imbamutima tuzasangira mu ijoro ribanziriza umunsi w’abakundana. Nizeye ijoro rizabera ryiza abazaryitabira.”

Yakomeje avuga ko iyi album igizwe n’indirimbo 15, kandi zose zizashimisha abantu nizimara kujya ahabona.

Uyu muhanzi yavuze ko impamvu yahisemo gufatanya n’aba bahanzi ari abahanzi beza bafite indirimbo zikora ku mitima ya benshi cyane ko igitaramo kizaba mu ijoro ry’urukundo.





Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments