Umuhanzikazi Princess Lover wakunzwe cyane mu ndirimbo ye Mon Soleil iri mu njyana ya Zouk yishimiye kwongera kugaruka gutaramira abanyarwanda nyuma y’imyaka y'imyaka ibiri .
Uyu muhanzikazi yageze I Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa
Kane tariki ya 12 Gashyantare nibwo aho
aje kwitabira igitaramo charmes de Saint Valentin cyateguwe na Boss Playa ku
bufatanye na Mövenpick Hotel
Ubwo
yageraga ku kibuga cy’Indege nta bintu
byinshi yaganiriye n’Itangazamakuru kuko byagaragara ko afite umunairo w’Urugendo
yahise yerekeza kuri Hotel aho agomba
gucumbika .
Nicole Nérêt
wamamaye nka Princess Lover w’imyaka 47 yavukiye mu birwa bya Martinique ku wa
3 Nzeri 1978, akaba umwe mu bahanzi batangiye bakiri bato dore ko mu 1992,
icyakora aza kugira izina rikomeye mu 2003 ubwo yari amaze gusohora indirimbo
yatumye aba ikimenyabose ‘Mon soleil’.
Uyu mugore
yabaye icyamamare nyuma yo kwimukira i Paris mu 1998 aho yari agiye gutorezwa
muri Alice Dona School.
Uretse ‘Mon
soleil’, Princess Lover azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Jalousie’, ‘Je sais’
yakoranye na Perle Lama n’izindi nka "Les bons êtres".
Princess
Lover yaherukaga mu Rwanda ubwo yitabiraga ibirori bya Trace
Awards & Festival 2023 byabereye BK Arena i Kigali ku ya 21 Ukwakira 2023
Kwinjira mu
gitaramo cy’uyu muhanzi uzwi kuri album zirimo ‘Juste Moi Part 1’ yasohoye mu
2003 na ‘Tous mes rêves’ yasohoye mu 2007 bizaba ari ibihumbi 150Frw ku muntu
umwe, ibihumbi 250Frw ku bakundana basohokanye abo bose bakazahabwa umuvinyo wo
kunywa.
Abifuza kwicara mu myanya y’icyubahiro bo bizaba ari uguhera kuri miliyoni 1-10Frw bitewe n’ibyo uzagura itike azahabwa.