Inkuru ikomeje kugarukwaho ni iy'umurambo w'umugore wiyahuye maze mu gihe abo mu muryango we
bari bagiye kumushyingura bikabanga mu nda umurambo bakawukura mu mva bakajya
kuwurambika kwa se bukwe akaba ari ho urara kugeza inzego z'ubuyobozi
n'itangazamakuru babyinjiriyemo.
Byabereye mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Remera mu kagari ka Bushobora mu
mudugudu w'Agatarama.
Izo nduru zo ku irimbi zabaga ubwo abandi bizihizaga umunsi w'abakundanye
zashojwe aba bari bagiye gushyingura banzuye gukura umurambo mu mva bari bamaze
kumanuramo barawujyana bawurambika ku muharuro wo kwa Se w'umukunzi wa
nyakwigendera maze baritahira.
Inzego z'ubuyobozi n'itangazamakuru bamenye iby'aya makuru y'umurambo waraye hanze mu isanduka kuri uyu wa 15
Gashyantare 2026 bahise bajyayo maze ubuyobozi bw'umurenge butanga amafaranga
yo kwishyura irimbi ari nayo yari yabaye intandaro yo guhagarika imihango umurambo ugakaurwa mu mva.
Ubuyobozi bw'uyu murenge bwaboneyeho gutanga ubutumwa ku bawutuye ko
abashakanye bakwiye gusezerana bakabana mu buryo bwemewe n'amategeko mu rwego
rwo kwirinda amakimbirane.