Umunyamabanga
Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe
yahumurije Abaturarwanda ko ibikomoka kuri peteroli mu gihugu bizahenda ariko
ko bitazabura cyane ko inzego zitandukanye zikomeje gukurikiranira hafi ngo
bitabura.
Minisiteri
y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yabigarutseho mu kiganiro cyatambutse kuri RBA
‘Isesengura ku bukungu’ mu mpera z’icyumweru, igaragaza ko hari igikorwa kugira
ngo ibikomoka kuri peteroli bitazabura.
Ibura
ry’ibikomoka kuri peteroli riraterwa n’ingaruka zikomeje guturuka ku ngaruka
z’intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati, ihanganishije Leta Zunze ubumwe za
Amerika na Iran.
Antoine
Marie Kajangwe, Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, ahamya ko ibikomoka kuri
peteroli bihari bityo ko abantu badakwiye guhangayika, ntibihutire kwibaza yuko
ku biciro hari icyahinduka cyane.
Avuga ko
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda izakomeza kubikurikiranira hafi kandi ngo
irakorana n’inzego zitandukanye ndetse n’abikorera.
Agira ati:
“Ni byo ibikomoka kuri peteroli bishobora guhenda ariko ntabwo bizabura,
nihagira igihinduka na bwo tuzagaruka tubibamenyeshe, tuganire, dushakire
ingamba hamwe ariko icya mbere ni uko amavuta ahari kandi ntabwo abantu
bagakwiye kugira impungenge.”
Nubwo
MINICOM igaragaza ko ibikomoka kuri peteroli bihari ariko ngo ntawe uzi aho
intambara ya Amerika na Iran igana kimwe n’uko ishobora gufata indi ntera
abantu batateganyaga.
Ati: “Abantu
bakwiye kureba uko babyitwaramo nko kugabanya ingendo zitari ngombwa, gukorana
n’abandi kugera ku kazi cyangwa gutwara abana ku ishuri, aho bitari ngombwa,
umuntu akagenda n’amaguru.”
Kajangwe
yavuze ku ngamba Leta y’u Rwanda yafashe mu guhangana n’ingaruka z’intambara yo
mu Burasirazuba bwo hagati ku bukungu bwarwo.
Agira ati:
“Hari byinshi turi gukorana n’abikorera harimo uko bakorana na za banki ngo ayo
madovize aboneke ku bwinshi.
Hari ingamba
nyinshi zitandukanye zirimo no kureba ko ibikomoka kuri peteroli bikomeza
kuboneka. Aho byaturuka hose nubwo twibanze kuri Hormuz ariko amavuta hafi 70%
yaza mu Rwanda twavuga yuko ava mu Buhinde ndetse no muri Leta Zunze ubumwe
z’Abarabu.”
Akomeza
agira ati: “Hari n’andi mavuta aturuka hirya akazenguruka muri Afurika
y’Iburengerazuba akazamuka muri Afurika y’Epfo akatugeraho ku byambu bya
Mombasa cyangwa Dar es Salaam, ahanini ni ugukomeza kureba ko amavuta akomeza
kuza.
Aho
twayakura hose ku isoko mpuzamahanga, 80% aracyaboneka ariko ni ugukorana n’abikorera
kureba ko aya mavuta aza.”
Teddy
Kaberuka, impuguke mu bukungu, yavuze ko ibihugu byohereza peteroli nyinshi ku
isoko bishobora kugira uruhare mu ihagarikwa ry’intambara yo mu Burasirazuba
bwo hagati kuko na byo biyihomberamo.
Ati: “Ibi
bihugu mvuga ko byohereza peteroli nyinshi, kuba bitohereza ni uko dufite
ibibazo byo kutabona amafaranga no kuyigura iduhenze, na bo kandi bafite
ibibazo byo kutabona amafaranga twabahaga, na cyo ni igitutu kuri Amerika.
Hari
amahirwe menshi yuko uko kubura amafaranga bacuruzaga bishobora gutuma ziriya
sosiyete nini zivuga ngo ‘iyi ntambara natwe iradukenesheje’ ku buryo byagenda
bifunguka buhoro buhoro.”
Kaberuka
asobanura ko impamvu ibibazo byo mu Burayi bw’Iburasirazuba, Aziya, mu Barabu
ndetse na Aziya y’Abashinwa bigira ingaruka ku isoko ry’u Rwanda.
Ati: “Bivuze
ngo ikintu cyose cyahungabanya kiriya gice gituma ibyo dutumizayo, icya mbere
bishobora kubura nk’uko byagenze mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine, ibivayo
birahungabana.
Hagize
igihungabanya iryo soko, bihita bigira ingaruka ku kuboneka kwayo, bitabonetse
nk’uko byari bisanzwe ibiciro birazamuka.”
Kuva
intambara ya Iran yatangira, Isi yahombye miliyari 50$ nk’agaciro k’ibikomoka
kuri peteroli bitatunganyijwe mu minsi irenga 50 iyi ntambara imaze.
Ubwo iyi
ntambara yatangiraga mu mpera za Gashyantare 2026, yatumye inzira ya Hormuz
inyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku Isi ifungwa na Iran,
ibyagize ingaruka ku Isi hose bituma ibiciro byayo bitumbagira.
Like This Post? Related Posts