Umuyobozi
w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, yakiriye ubutumwa
bwanditse bwa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, buvuga ku mubano w’ibihugu
byombi n’uburyo bwo kuwushyigikira no kuwuteza imbere.
Ubu butumwa
bwa Perezida Kagame bwajyanywe i Doha na Dr. Vicent Biruta, Minisitiri
w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu bwakirwa na mugenzi we wo muri Qatar, Sheikh
Khalifa bin Hamad bin Khalifa Al Than, nk’uko byatangajwe na Minisiteri
y’Umutekano muri Qatar.
Kuri X iyi
Minisiteri yanditse ko mu ruzinduko, Dr Biruta arimo muri Qatar yaganiriye na
Sheikh Khalifa bin Hamad bin Khalifa Al Than ku mubano uri hagati y’ibihugu
byombi by’umwihariko mu mutekano ndetse banaganira ku ngingo zirebana n’Akarere
ndetse na mpuzamahanga mu nyungu zihuriweho.
U Rwanda na
Qatar bifitanye umubano umaze gushinga imizi mu nzego zitandukanye.
Umuyobozi
w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani ku wa 20 Ugushyingo 2025
yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu i Kigali rwari rugamije gushimangira
umubano.
Muri urwo
ruzinduko, Perezida Kagame yamugabiye inka z’Inyambo, nk’igisobanura
cy’ubucuti, kubahana n’umubano mwiza hagati y’abayobozi bombi hamwe n’ibihugu
byabo.
U Rwanda na
Qatar kandi byagiye bisinya amasezerano agamije kwagura no kunoza umubano arimo
n’ayo gukuraho Visa ku baturage.
Sosiyete
z’indege z’Ibihugu byombi, RwandAir na Qatar Airways zifitanye imikoranire
Ubu Qatar
ifite imigabane ingana na 60% mu
mushinga w’ikibuga cy’indege cya Kigali kiri kwubakwa mu karere ka BUgesera kizaba gifite ubushobozi bwo
kwakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka
Mu rwego rw’umutekano Polisi y’u Rwanda niya Qatar byasinye amasezerano y’imikoranire agamije gushimangira ubufatanye bw’Impande zombie mu byerekeye umutekano no guhana abanyabyaha .